Kigali

BURKINA FASO: Mu iserukiramuco rya FESPACO herekanywe filime ya Joel Karekezi, Mani Martin yegukana igihembo cy’uwambaye neza –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 9:14
0


Ku wa 23 Gashyantare 2019 ni bwo hafunguwe ku mugaragaro iserukiramuco rikomeye muri Afurika rizwi nka FESPACO (Festival Panafricain du Cinéma et de la télévision de Ouagadougou, FESPACO) riri ribera muri Burkina Faso. Ku munsi wa kabiri waryo ariwo ku wa 24 Gashyantare 2019 habayeho ijoro ryo gutarama ku byamamare byaryitabiriye.



Iri joro ryaranzwe n’imbyino zinyuranye n’indi mikino yerekanywe ariko nanone rinerekanirwamo filime y’umunyarwanda Joel Karekezi, akaba ari filime bise “The Mercy of the jungle" imwe muri filime eshatu z’abanyarwanda ziri guhatanira ibihembo cyane ko hari n’izindi ziri guhatana zirimo; "Icyasha" ya Dusabejambo Clementine, na “Inanga" (Inanga, guardians of tradition) ya Jean Claude Uwiringiyimana.

Iyi filime y’umunyarwanda yerekanywe muri iri serukiramuco yashimwe cyane n'abitabiriye iri serukiramuco. Usibye ibi ariko nanone muri uyu mugoroba wo gutarama ku byamamare byitabiriye FESPACO u Rwanda rwashimiwe nk’igihugu cyitabiriye iri serukiramuco, ruhabwa igihembo cyakiriwe n’umuyobozi wa RALC, Dr Vuningoma James. 

Usibye iki gihembo ariko kandi Mani Martin nawe yagenewe igihembo cy’umusore wari wambaye neza akaberwa muri uyu mugoroba wo gutaramana n’ibyamamare byitabiriye FESPACO. Miss Shanel yataramiye abitabiriye uyu mugoroba mu ndirimbo ze zinyuranye.

Uretse aba kandi u Rwanda rwaserukiwe n’itorero ry’igihugu Urukerereza, Intore Masamba n'abandi banyuranye. Iri serukiramuco rya FESPACO rihuza abakoze ama filime b'abanyafurika rikabera mu mujyi wa Ouagadougou umujyi mukuru wa Burkina Faso, rikaba ryaratangiye mu 1969. 

Muri uyu mwaka ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro u Rwanda rwamuritse ibijyanye n’ubukerarugendo aho wabonaga abanyamahanga banyuranye bishimira kubona u Rwanda muri iri serukiramuco ari nako basobanuza byinshi kuri iki gihugu cy’imisozi igihumbi.

FespacoFespacoFespaco

Muri Burkina Faso ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri serukiramuco abanyamahanga wasangaga bafitiye amatsiko u Rwanda...

Fespaco

Fespaco, Mani Martin na Miss Shanel batambukanye ku itapi itukura

FespacoFespacoMani Martin yahembwe nk'umusore wari uberewe muri uyu mugorobaMiss ShanelFespacoMiss Shanel yataramiye abitabiriye uyu mugorobaFespacoU Rwanda rwashimiwe kwitabira iri serukiramuco...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND