RFL
Kigali

Slaï yasobanuye uko yamenye Meddy n’indirimbo ye ‘Slowly’, acyebura abahanzi b’abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2019 14:08
0


Umuririmbyi w’Umufaransa Slai yatangaje ko yumvise Meddy avugwa i Burayi agira amatsiko yo kumenya byinshi kuri we. Avuga ko guhitamo kuririmba indirimbo ye ‘Slowly’ muri Kigali Jazz Junction yabikoze mu murongo wo gutera inkunga abahanzi nyarwanda.



Kuya 22 Gashyantare 2019 Slai yaratunguranye aririmba indirimbo ‘Slowly’ y’umuhanzi nyarwanda Meddy nyamara mu kiganiro n’itangazamakuru yari yavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda n’umwe azi. Mu kiganiro yagiranye na Michelle Iradukunda Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], Slai yavuze ko n’ubwo yaririmbye indirimbo ‘Slowly’ya Meddy, batarahura.

Yongeyeho ko yamumenye ubwo yumvaga avugwa i Burayi.  Ngo yashakishije kuri Youtube ibihangano bye asanga n’umuhanzi w’umuhanga ufite ejo heza. Yiyemeza kuririmba iyi ndirimbo ye ‘Slowly’ muri Kigali Jazz Junction agamije gutera ingabo mu bitugu abahanzi bo mu Rwanda.

Yagize ati “Oya ntabwo ndahura nawe. Nari namwumvise avugwa i Burayi n’uko ngira amatsiko yo kujya kumwumva kuri Youtube n’uko nsanga ari umuhanzi uzwi cyane ufite ejo hazaza heza. Ufite ubuhanga n’uko ndibwira nti kuki ntayikora. Indirimbo ye narayikunze nshaka kuyiririmba gutyo ni uburyo bwanjye bwo gutera ingabo mu bitugu abahanzi b’abanyarwanda baha.”

Slai ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda azi.

Avuga ko ubwo yarimo aririmba bimwe mu bice bigize iyi ndirimbo ‘Slowly’ abari bitabiriye igitararamo cya Kigali Jazz Junction bamugaragarije ko ikunzwe. Ngo ni ikintu cyamukoze ku mutima.

Yagize ati “…Nasubiyemo n’ibice bya bimwe mu ndirimbo ye yise ‘Slowly’ mbona uburyo akunzwe cyanze hano kuko nyiririmba abantu bose baryohewe. Ni ikintu cyanshimishije cyane rero.”

Mu butumwa Meddy yanyujije kuri instagram kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 yashimye bikomeye Slai avuga ko acishijwe bugufi n’icyubahiro umuhanzi mugenzi we yamuhaye.

Ni kenshi abahanzi b’abanyarwanda bakunze gushinjwa kutabyaza umusaruro abahanzi b’abanyarwanda baza gutaramira mu Rwanda. Kuri Slai, asanga bakwiye kwitunyuka bakungurana ibitekerezo biganisha ku mishinga migari y’indirimbo.

Yagize ati “Inama nabagira n’uko bagomba gushishikara. Gukora muzika ni ikintu gikomeye cyane rimwe na rimwe ukarengwa kuko n’ubuzima nabwo ni uko ng’uko bumeze.

Yakomeje ati “Ikindi nanone bagakwiye gutinyuka bagera abahanzi b’abanyamahanga baba baje aha ngaha bakaganira bakungurana ibitekerezo.Ni bimwe mu bintu byatuma bakomeza gukora cyane nanone ukamenya gutoranya abakugirira akamaro mu kazi kawe.”

Avuga ko gukorana indirimbo n’ubuhanzi w’umunyarwanda byishoboka. Ariko kandi bisaba ibiganiro ku mpande zombi, guhuza imikorere n’ibindi.

Meddy yashimye bikomeye umufaransa Slai waririmbye indirimbo ye 'Slowly'.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND