Mitima Isaac myugariro w’ikipe ya Police FC ukina mu mutima w’ubwugarizi, yashimwe n’itsinda ry’abatoza batumwe na Arsenal kugira ngo baze mu Rwanda gusangiza abakinnyi bakina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru.
Mitima umaze
igihe gito muri Police FC kuko yaje mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019
avuye mu ikipe ya FA Intare, ikipe yari abareye kapiteni.
Ni gahunda
ikipe ya Arsenal yateguye ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL rusanzwe rutera
inkunga siporo mu Rwanda by’umwihariko aho mu mupira w’amaguru ari abatera nkunga bakuru b’ikipe ya Rayon Sports.
Mitima Isaac mu myitozo mu Nzove
Ubwo imyitozo
yari isojwe ndetse hanatangwa icyangombwa kuri buri mukinnyi ko yitabiriye aya
mahugurwa, Simon Mc Manus umwe mu batoza bari bayoboye iyi myitozo, yavuze ko
bashimishijwe n’uburyo Mitima Isaac yitwaye mu myitozo bakoranye n’abakinnyi
batandukanye.
“Twagize
imyitozo myiza cyane kuko abakinnyi bayikunze. Gusa mu bakinnyi twahuguye
ntabwo twarangiza tudashimye Isaac (Mitima) mu buryo bwiza yitwayemo.
Yadushimishije mu buryo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twabaga tugezeho”. Simon
Mitima Isaac yahawe umwambaro wa Arsenal ikipe avuga ko asanzwe afana
Nyuma yo
guhabwa umwambaro wa Arsenal ndetse akanahabwa urupapuro rwemeza ko yitabiriye
imyitozo, Mitima Isaac yabwiye INYARWANDA ko yishimye cyane kandi ko kuba
abatoza babonye ko hari icyo ashoboye bigiye kumufasha gukomeza gukora cyane
kugira ngo bizamugirire akamaro.
“Navuye mu
rugo mvuga ko ngiye gukora cyane mu myitozo turi bukore nkagerageza gukina uko
nsanzwe nkina kuko nibazaga ko niba hanaba n’umukino ndibuwukine nta kibazo.
Ibintu byose bansabaga nabikurikije ndibaza ko ariyo mpamvu banshimye. Ngiye
kwita ku bintu bambwiye kugira ngo bikomeze bimbemo bizanamfashe mu ikipe ya
Police FC”. Mitima
Mitima Isaac yakira ishimwe yahawe
Asobanura
ibyo bigishijwe yagize ati” Urebye babanje kutwibutsa ko tuzi umupira ariko
tukagira ikibazo cyo kutamenya uko duhagarara mu kibuga. Babitweretse nyuma
tugenda tugerageza kubyubahiriza”.
Mitima Isaac
avuga ko nyuma y’iyi myitozo hari byinshi agiye gukosora bijyanye ahanini n’uburyo
myugariro aba agomba kwitwara mu kibuga.
“Hari nk’ukuntu
myugariro ajya ahagarara kimwe n’uburyo nari nsanzwe mbikora nkaba ndi mu
mwanya wo kwirebera imbere ntareba inyuma cyangwa ngo mbe nahindukira ndebe aho
abakinnyi duhanganye bari. Banyigishije guhindukira buri kanya ndeba aho uwo
duhanganye ahagaze, nzabishyira mu bikorwa kuko nk’ubu batubwiye ko mbere y'uko
umuntu agerwaho n’umupira agomba kuba afite aho awutanga”. Mitima
Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira na Mitima Isaac
Muri iki
gikorwa cyaberaga ku kibuga cyo mu Nzove ahasanzwe hakorera ikipe ya Rayon
Sports, hahuriye amakipe arimo; Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, Mukura
Victory Sport na Kiyovu Sport.
Ni imyitozo
yatanzwe mu buryo bwo kwereka abakinnyi uburyo bahagarara mu kibuga, guhana
umupira hatajemo gutinda cyangwa kuba bakamburwa umupira batunguwe.
Simon Mc
Manus umwe mu batekinisiye ba Arsenal batangaga iyi myitozo yavuze ko ari
igikorwa cyagenze neza kandi ko abakinnyi b’abanyarwanda bafite impano ndetse
banafite ingufu zo gukina umupira ahubwo icyo babakoreraga ari ukubahugura uko
bakina umupira w’amaguru mu buryo bugezweho (Modern Football).
“Igikorwa
cyagenze neza, abakinnyi bo mu Rwanda nabonye bazi gukina umupira, bafite
imbaraga n’ubushake bwo kuwukina. Ntabwo twaje mu Rwanda kubigisha umupira
ahubwo tuba tubahugura uko bakina umupira mu buryo bugezweho kuko ibintu byose
bisigaye bigenda biba bishya”. Simon Mc Manus
Ubwo abakinnyi ba Police FC, AS Kigali, SC Kiyovu na Mukura VS bari basoje imyitozo
Simon Mc
Manus avuga ko icyo bahuguye abakinnyi ahanini ari ukubigisha uko bashobora
gufatanya mu gihe bashaka igitego, kwigisha abakinnyi bugarira kumenya
guhagarara ndetse no kuba abakinnyi bagomba kugira umuco wo kwihutisha umupira
no kutawutakaza mu buryo bworoshye.
Mitima Isaac yari umwe mu bakinnyi bane Police FC yari yohereje
Iyi myitozo
yakozwe n’abakinnyi ba Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, AS Kigali, Mukura VS
na SC Kiyovu.
TANGA IGITECYEREZO