RFL
Kigali

Mtudkuzi yunamiwe, Slaï aririmba ‘Slowly’ ya Meddy: Ibyaranze igitaramo Kigali Jazz Junction-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2019 5:42
0


Umuririmbyi w’umufaransa Slai yakoze igitaramo cy’ubudasa mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 aho yaririmbye agace gato k’indirimbo ‘Slowly’ y’umuhanzi Meddy avuga ko u Rwanda rufite impano mu muziki. Banafashe umwanya wo kunamira umunyabigwi Oliver Mtudkuzi witabye Imana.



Iki gitaramo cy’ubudasa cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyahurije hamwe umubare munini w’abisanzuye mu rurimi rw’Igifaransa ; imyambarire n’imivugire y’abakitabiriye yabishimangiraga ukibabona.

RG-Consult inc yateguye iki gitaramo yari yavuguruye, kuko igitaramo cyanyuzwaga ku nyakiramashusho nini ebyiri ku buryo byorohera n’abari inyuma gukurikirana neza igitaramo. Ibinyobwa by’uruganda rwa Bralirwa byakijije benshi icyaka muri iki gitaramo cyari cyubakiye ku njyana ya zouk. 

Slai yari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo :

Yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota z’ijoro (23h :05’) : Mu gice cya mbere yaririmbye indirimbo eshanu aha rugari abasohokanye n’abakunzi babo ndetse n’abandi bava mu byicaro bari bateguriwe baregerana batangira kubyinana.

Bamugaragarije ko bakunze indirimbo ze mu bihe byo hambere na n’ubu. Benshi bateraga urwenya bakavuga ko indirimbo z’uyu muhanzi bazanditse mu makayi ya Musana bakiga mu mashuri abanza ku buryo bazifashe mu mutwe mu buryo buboroheye.

Slai yanyuzagamo akavuga ko yishimiye kuba ari i Kigali ndetse akabwira abitabiriye igitaramo ko bamukunda, na bo bakamusubiza ko bamukunze cyera nyine bareba indirimo ze kuri Televiziyo y’u Rwanda, ikiri rukumbi.

Slai yafashije umuririmbyi wo muri Neptunez kuririmba indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy :

Saa tanu n’iminota mirongo itatu (23h :30’) : Slai yasabye umwe mu baririmbyi b’itsinda ry ‘abanyamuziki Neptunez Band kwegera imbere ku rubyiniro bakaririmba indirimbo « Slowly » y’umuhanzi Meddy. Yaririmbwe mu gihe cy’umunota umwe, Slai nawe amufasha kuyiririmbaho mu gihe gito.

Yavuze ko yishimira ko abahanzi bo mu Rwanda na bo bayobotse injyana ya Zouk. Slai kandi yagaragaje ko yagutse mu muziki anaririmba izindi ndirimbo nka « This isi love » y’umuhanzi Bob Marley witabye Imana.

Saa sita zuzuye z’ijoro : Slai yaririmbye indirimbo « Flamme » yabaye idarapo ry’umuziki we. Ni indirimbo yahagurukije imbaga y ‘abantu yari ikoraniye mu ihema rya Camp Kigali. Uyu muhanzi yatunguwe n’uburyo iyi ndirimbo yakiriwe, abanyuzwe n’amagambo ayigize ndetse n’ibicurangisho biyigize bayifashisha mu gukuza urukundo.

Saa sita z’ijoro n’iminota irindwi : Slai yashimye abitabiriye igitaramo avuga ko byari byiza kubana nabo. Abari muri iki gitaramo bagaragaje ko batanyuzwe maze bamusaba gusubiramo iyi ndirimbo ‘Flamme » n’uko arayiririmba, abantu bakomeza kubyina.


Abagize isabukuru y ‘amavuko bayifurijwe muri iki gitaramo :

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction bagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 bagiye batungurwa na bagenzi babo bakayibifuriza. Hari bamwe bagiye bazana ‘cake’ ndetse na buji bakaririmbira bagenzi babo babifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko.

Ubwo Slai yari ku rubyiniro, umuzungu yazamutse ku rubyiniro amubwira ko yagize isabukuru y’amavuko, maze Slai aramuririmbira amwifuriza kugira umunsi mwiza.


Umuhanzi Yverry Rugamba yaririmbye muri iki gitaramo :

Yverry yatangiye kuririmba saa yine n’iminota itanu : Yabanjirijwe n’itsinda rya Neptunez Band bifashishije indirimbo ziri mu njyana ya zouk, basusurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Yverry yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise ‘Uragiye’ yashimishije benshi. Yakurikijeho iyo yise ‘Mbona Dukundana’ yaricuranze mu njyana ya Reagae bavangagamo bakabyina afatanyije n'abasore n'inkumi amufashaga mu nkikirizo.

Yverry yamaze ku rubyiniro igihe kirenga iminota 30’. Abantu batangiye kuzamura amaboko bamwereka ko bamwishimiye ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Nkuko njya Mbirota’ aho abantu baje kwihera ijisho igitaramo bamwikirizaga mu majwi menshi bamufasha kuririmba iyi ndirimbo.

Yaririmbye kandi indirimbo ya karahanyuze yitwa "Cyo ngwino’ yari icuranzwe mu buryo bwihuse aho abakunda indirimbo zakunzwe mu bise byahise basazwe n'ibinezaneza .

Oliver Mtukudzi witabye Imana kuya 23 Mutarama 2019 yunamiwe muri iki gitaramo :

Umunyabigwi mu muziki wubatse izina rikomeye Oliver Mtukudzi [Tuku], yunamiwe mu gitaramo umuririmbyi w’umufaransa Slai yakoreye i Kigali.

Herekanwe amashusho ya Oliver Mtukudzi ubwo yatamiraga i Kigali muri Jazz Junction, yifurizwa iruhuko ridashira. Oliver yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019. Yari amaze iminsi ahanganye n’indwara ya diabetes. Yaguye mu bitaro Avenues Clinic biri mu Mujyi wa Harare.

Kigali Jazz Junction imaze kugira izina rikomeye nk’igitaramo ngaruka kwezi. Imaze guhuriza i Kigali abanyabigwi mu muziki ku Isi benshi. Abitabiriye ibitaramo byabo mu bihe bitandukanye bagiye babirahira.

Ubu Slai niwe wari utahiwe ! Umuririmbyi w’umufaransa ufite izina rikomeye mu bashikamye mu njyana ya zouk mu bihe byo hambere na n’ubu.


Micheal wari uyoboye igitaramo yagaragaje ubuhanga budasanzwe.

Inseko ya Arthur Nkusi mu gitaramo cya Slai i Kigali.

Slai yaririmbye indirimbo 'Slowly' ya Meddy afatanyie n'umuririmbyi muri Juzz Junction.

Slai yeretswe urukundo i Kigali.

Injyana ya Zouk yizihiye benshi.

Slai yifurije isabukuru nziza umuzungu.

AMAFOTO: Waniggapictures





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND