RFL
Kigali

Amerika: Ramjaane agiye gutangira ibitaramo 'Bene wacu Comedy Tour', ikibimburiye ibindi yagituye umunyagasani uherutse kwitaba Imana-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/02/2019 10:15
0


Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barahishiwe n'uruhererekane rw'ibitaramo, umunyarwenya Ramjaane agiye gukorera abakunda urwenya n'indirimbo zitandukanye. Ni ibitaramo bizazenguruka umugabane wa Amerika byiswe 'Bene wacu Comedy Tour'.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019, kuva saa 06:00 z'umugoroba, 'Bene wacu Comedy Tour' iratangirira i Dallas mu mujyi wa Texas mu nyubako ya 'AA Center' i Dallas. Mu kiganiro Ramjaane yahaye INYARWANDA mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu yadutangarije ko ari ibitaramo bizahuza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda kandi amafaranga azava mu gitaramo i Dallas azoherezwa mu Rwanda gufasha umurango wa Mugisha Augustin umunyagasani uherutse kwitaba Imana. 

Yagize ati: "Ni ibitaramo nateguye kugira ngo mpuze abanyarwanda n'inshuti z'abanyarwanda bose baba hano muri Amerika. Ngiye guhera i Dallas nzakurikizaho Michigan, Arizona, Ohio n'ahandi. Amafaranga azava muri iki gitaramo azoherezwa mu Rwanda, azabashe kubakisha imva y'umunyagasani Mugisha Augustin uherutse kwitaba Imana wanamfashije cyane mu rugendo rwo kumenyekana nk'umunyarwenya."


Umunyagasani Mugisha Augustin uherutse kwitaba Imana wafashije cyane Ramjaane mu rugendo rwo kumenyekana nk'umunyarwenya.

Ramjaane yakomeje adutangariza ko abazitabita ibi bitaramo bazongera kubona Mukamana Beyonce. Ku batazi Mukamana Beyonce ni uburyo Ramjaane akina Comedy yambaye nk'abagore. Muri rusange ni ibitaramo bizibanda ku rwenya (Comedy) cyane, imbyino za kinyarwanda n'imbyino z'ibihugu bituranye n'u Rwanda. Muri ibi bitaramo Ramjaane azafatanya n'umu Dj witwa Eddy Kanyandekwe uzwi ku izina rya Kanyandekwe.

Ibumoso hari DJ Kanyandekwe iburyo ni umunyarwenya Ramjaane

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari gucururizwa ku rubuga rwa Ramjaane, gusa no ku muryango wa AA Center ahazabera iki gitaramo i Dallas, amatike azaba ari ku muryango. Uretse iki gitaramo kizabimbimburira ibindi i Dallas kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare, biteganijwe ko ibindi bitaramo bizakomeza mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Hashize igihe Ramjaane ashinze 'THE RJ FOUNDATION' ni 'Foundation' irwanya ubujiji ndetse ikanafasha abantu bababaye ndetse n'amafaranga avuye muri ibi bitaramo akaba ajya muri iyi 'Foundation'.


Kanda hano urebe ikiganiro Ramjaane atanga ubusobanuro bw'ibi bitaramo 'Bene wacu Comdy Tour' bizazenguruka Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND