RFL
Kigali

2T Reggae Man akomeje guhirimbanira injyana ya Reggae yizeye ko izubahwa cyane mu Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2019 7:04
0


Ntakirutimana Felicien uzwi nka 2T Reggae Man ni umuhanzi ukora injyana ya Reggae mu Rwanda wiyemeje kuyihirimbanira akazayigeza aheza cyane nyuma yo kubona ko ibumbatiye amateka n’iterambere rya Afurika muri rusange.



2T Reggae man umaze kumenyerwa mu njyana ya Reggae ndetse akaba yaranashinze itsinda rya Muzika, Band yise MPD (Music for Peace and Development) mu rwego rwo gukomeza gusakaza amahoro n’iterambere na cyane ko injyana ya Reggae ari cyo yibandaho cyane.

Ubwo yaganiraga na INYARWANDA akamubaza impamvu akomeje guhirimbanira cyane iyi njyana, 2T Reggae Man yagize ati“Impamvu nyihirimbanira ni uko ari injyana ibumbatiye umuco nyafurika kandi umuco nyafurika ni wo natwe abanyarwanda tugenderaho, ugizwe na byinshi byiza dukeneye mu buzima bwa buri munsi (Amahoro, urukundo, iterambere, Kubaha,g uha agaciro abo turibo n'ibindi...).”

2T Man

2T Reggae Man yiyemeje guhirimbanira injyana ya Reggae kuko azi ko ikundwa na benshi kandi izandika amateka

Uretse kuba yarashinze Band yo gusakaza amahoro n’iterambere, hari n’ibitaramo yateguye bya Reggae byo kuzenguruka igihugu kandi ahamya ko aho bageze hose abantu babyishimiye ari nabyobyamuteye imbaraga zo gukomeza gukora ibitaramo aho kumunsi w’ejo azataramira ahahoze hitwa Mutesa Park Graden ubu akaba ari kamwe mu tubari dukomeye mu mujyi wa Kigai gaherereye Kicukiro imbere y’aho Simba ikorere. Gusa hahinduye izina ubu hitwa Qiran Bar & Resto. Kwinjira biba ari Ubuntu buri kuwa 5.

2T Man
Buri kuwa 5 2T Reggae Man azajya akorera Qiran Bar mu bitaramo ahamya ko bizahindura amateka

2T Reggae Man yizeye ko hari ubwo mu ruhando rwa muzika nyarwanda Reggae izahabwa agaciro kisumbuye ati “Nizeye ko umunsi umwe Music Industry yo mu Rwanda izasobanukirwa agaciro ka Reggae n'uburyo ari ryo somero nyafurika ryizewe (Library). Basobanukirwe ko Reggae iharanira iterambere rya Afurika.”

Uyu musore kandi avuga ko ari muri gahunda yo gutegura ibitaramo byinshi bizibanda kuri rubanda rwo hasi rutabasha guhurira ahateguwe ibitaramo hasanzwe hamenyerewe cyane, aha azibanda ku ban abo ku muhanda, indaya n’abandi baba mu buzima buciriritse cyane nk’uko yabivuze mu buryo bwe. 

Impamvu yagize iki gitekerezo ni uko nabo bakeneye ubu butumwa buboneka mu njyana ya Reggae bwabafasha guhindura bimwe na bimwe mu myitwarire yabo. Akaba abona ko gahunda yo gusakaza ubutumwa bw'amahoro ari inshingano ya buri kiremwa muntu bikaba umwihariko kuri buri mu Rasta nka 2t Reggae Man.

Kanda hano urebe 2T Reggae Man ari kuririmba Live mu njyana ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND