Kigali

Amarangamutima ya Ally Soudy ku ndirimbo 'Derila' yakoranye na Amalon iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/02/2019 10:50
2


Ally Soudy umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n'umusangiza w'amagambo mu birori bitandukanye, mu ntangiriro z'umwaka wa 2019 ubwo yari ari mu Rwanda, mbere yo gusubira muri Amerika, yakoranye indirimbo 'Derila' n'umuhanzi Amalon ndetse asiga bayikoreye n'amashusho.



Ally Soudy yakoranye indirimbo n'umuhanzi utanga icyizere ku muziki nyarwanda ari we Amalon. Basubiranyemo indirimbo Derila ya Shyaka Gerard. Mu gihe gito iyi ndirimbo yigaruriye imitima y'abakunzi ba muzika mu Rwanda. Ibi bigaragazwa n'abamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube ndetse n'uburyo icurangwa ikanasabwa cyane ku ma Radio y'inaha mu Rwanda.

Mu kiganiro Ally soudy yahaye INYARWANDA yadutangarije ko amakuru amugeraho ari uko iyi ndirimbo Derila yakunzwe cyane. Yagize ati: "Amakuru 'Feedback' nakira, abantu nganira nabo, mu biganiro by'indirimbo zikunzwe n'ibyo mbona ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko Derila ikunzwe mu Rwanda."

Ally Soudy yadutangarije ko intego yari afite ari ukumenyekanisha Amalon nk'umuhanzi yakundiye cyane kubera ijwi afite, ikindi kandi yifuzaga ko Shyaka Gerard wahimbye iyi ndirimbo ko ibikorwa bye byongera guhabwa agaciro.

Amashusho y'iyi ndirimbo 'Derila' yashyizwe hanze Ally Soudy yarasubiye muri Amerika, mu byumweru bitatu aya mashusho amaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi mirongo irindwi n'umunani n'ijana na mirongo inani n'ebyiri (78,182 Views). Ni amahirwe aboneka gake ku bahanzi bakizamuka, ngo bigarurire imitima ya benshi mu gihe gito.

Ally Soudy yakomeje adutangariza ko we yumvaga ataririmba muri iyi ndirimbo 'Derila', kuko kuri we yumvaga Amalon yari yaririmbyemo neza, gusa amagambo Shyaka Gerard nyir'igihangano yakoresheje mu ndirimbo ya mbere, ni yo yaracigatiye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo akaba ariyo Ally soudy yahisemo kuvuga ku mpera y'iyi ndirimbo 'Derila'.

Ally Soudy yamenye Amalon kuva kera akiri umwe mu bafasha abahanzi ku rubyiniro (Back singers). Uyu mugabo yakomeje gukurikirana uyu muhanzi mu gihe yari amaze kunoza gahunda yo kuza mu Rwanda. Ally Soudy yatangiye ibiganiro na Amalon byatanze umusaruro w'indirmbo 'Derila'.

Ally Soudy ubwo aheruka mu Rwanda

 Ally Soudy ubwo aheruka mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye, harimo no gusura ibigo by'amashuri

Ally Soudy kuva mu bwana bwe yakuze akunda iyi ndirimbo yitwa Derira. Ni umugabo ukunda impano nshya zikizamuka muri muzika nyarwanda, we yivugira ko aba bahanzi baba bakeneye abantu babafasha binyunze mu nama, kubakoreshereza indirimbo ndetse n'ibindi. Yizera ko bamwe muri aba bahanzi bakizamuka, ari bo bazaba ba Miss Jojo, Miss Shannel, Shyaka Gerard na Kayirebwa b'ejo hazaza.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Derila'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fisto5 years ago
    Iyi ndirimbo ahubwo Ally Sudy yarayishe Sana man Amalon azayisubiremo wenyine
  • ishimwe valens5 years ago
    ntishimiye umuhanzi Amalon Uburyo Aririmba Kandi Ntibagiwe Ally Soudy Uburyo Uzamura Abahanzi





Inyarwanda BACKGROUND