Abagore n’abakobwa bakunda kubwirwa n’abakunzi babo utugambo twiza burya n’iyo yaba yikomeza cyane arabikunda n’ubwo usanga bamwe mu bagabo iki kibabera ikizamini gikomeye.
Bamwe mu bagabo bakwiye kumenya amwe mu magambo bakoresha babwira abakunzi babo kuko bituma bumva ko bakunzwe cyane kandi bitaweho. Ariko mbere yo kumenya ibyo kumubwira, ukwiye kubanza kumenya ibyo akunda kuri we ubwe ndetse no hanze, ibyo ashaka n’ibyo yifuza guhindura kuri we.
Ikindi wamenya ni uko iyo umubwiye ibirimo ibikabyo bituma agufata nk’utari umunyakuri, ahubwo wapfuye kuvuga gusa. Musore, ubwo wamenye ibyo wagenderaho, dore ibyo umunyamakuru wa Inyarwanda yagutoranyirije wabwira umukobwa mukundana bigatuma umutima we unyurwa bihebuje:
1.Nakwigiyeho byinshi
Abagore n’abakobwa barabikunda cyane iyo abagabo babashimiye ku bwenge bwabo kuko birabababaza cyane iyo icyo mwibonera ari ubwiza bw’inyuma gusa. Aba ashaka no kuzana ibitekerezo byubaka kandi iyo umweretse ko hari icyo byakwigishije kuko wabyitayeho kandi ukabyiga neza bikakugirira akamaro biramunezeza kumva ubimubwira.
2.Uri Inshuti nziza
Erega musore, umukobwa mukundana ntashaka kuba umukunzi wawe gusa, ahubwo anashaka kukubera inshuti magara kandi kumubwira ko ari inshuti nziza biramunezeza. Nagira ibyo agufasha gukora, uzakoreshe aka kajambo n’ubwo yaba yagufashije akantu gato.
3.Ndakwizera byuzuye
Nta mugore wifuza kuba kumwe n’umugabo utamwizera byuzuye. Kumumenyesha ko umwizera, bisobanuye byinshi kuri we, bituma nawe agira ibyo arushaho gukora neza ngo utazamutakariza icyizere. Ariko nawe musore, ntuzabivuge gusa ahubwo uzanamubere uwo kwizerwa.
4.Uri Umwamikazi wanjye
Kuri bamwe iki cyakumvikana nk’umutoma, ariko si ko biri ahubwo buri mugore aba yumva ashaka kuba umutima w’umugabo we, kumubwira ko ari umwamikazi wawe bituma yumva agaciro umuha kandi akumva ko ariwe mugore gusa witayeho. Ibi bizamunezereza umutima mu buryo budasanzwe.
5.Wangize umugabo uhamye
Musore nawe mugabo, kubwira umukunzi wawe ibi ntibivuze ko uba wisuzuguye ko utari uhamye mbere. Oya! Ahubwo ibi bituma yumva ko ari uw’agaciro kuri wowe kandi yishimira cyane kuba yaragize akamaro kuri wowe. Buri mukobwa wese ashaka kuzana imbinduka nziza mu buzima bw’umusore bakundana, iyo amukunda koko atari ugenzwa n’ibindi. Ibyo rero bituma yishimira cyane ko yaguhinduye mu burwo bwiza.
6.Uhora usa neza
Wari wabona umukobwa ari kwambara? Ni ukuri kose abakobwa barushywa cyane no guhitamo umwenda wo kwambara. Iyo umubwiye ko asa neza mu myambaro yambaye bituma yumva ko cya gihe cyose yafashe ahitamo ibyo kwambara atagipfushije ubusa, cyane cyane iyo mugiye kujya ahantu muri kumwe. Biramunezeza cyane kubimubwira ko asa neza.
7.Ufite amaso, amenyo, umusatsi, iminwa,..byiza
Mwa basore mwe, ntituri kureba ku mitoma hano ahubwo turi kurasa ku ntego ugendeye ku cyo ukunda kuri we. Utazamubwira ko umusatsi we ari mwiza kandi asutse. Utazamubwira ikintu gihabanye n’ukuri kuko wabisomye muri iyi nkuru uyobowe n’amarangamutima gusa. Niba ukunda amaso ye, umusatsi we, intoki ze, uko aseka,…bimubwire kuko bituma abona ko ujya umwitaho kuba warabibonye.
8.Nkunda kuvugana nawe
Ibi byatuma umukobwa yumva ko wishimira kuba kumwe nawe kandi akarushaho kuguha umwanya mukabonana cyangwa mukavugana kenshi. Nta mukobwa wakwishimira ko umusore bakundana amubona nk’iteshamutwe iyo bari kumwe cyangwa ngo yumve adashaka ko bavugana kuko aba ashaka ko igihe cyose muri kumwe ubyishimira kandi ubiryoherwa.
Basore mufite
urufunguzo rw’ibyishimo by’abakunzi banyu, kimwe n’abagabo ku bagore babo ni
uko. Icya mbere ni ukuba umunyakuri ntushyiremo tumwe mu two twakwita amareshyamugeni
cyangwa imitoma idafite ishingiro.
TANGA IGITECYEREZO