Jules Ulimwengu umukinnyi uri gukina ashaka ibitego muri Rayon Sports, avuka mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi (U-20). Kuri ubu uyu musore ahamya ko ari umunyarwanda wagarutse mu rugo.
Mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda Etincelles FC
igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Ulimwengu yavuze ko nyina
umubyara ari umunyarwandakazi mu gihe se are umubyara ari Umurundi.
Jules
Ulimwengu avuga ko yavukiye i Burundi ariko nyina ari umunyarwanda wahavukiye
ariko atazi akarere cyangwa umurenge avukamo.
“Ikinyarwanda
ndakivuga gicye. Natangiye umupira w’amaguru ndi i Burundi, ndi umunyarwanda,
mama ni umunyarwandakazi, data ni umurundi. Mama ni umunyarwanda, sinakubeshyab
aho avuka ariko ni umunyarwandakazi”. Ulimwengu
Ulimwengu Jules avuga ko ari umukinnyi usanzwe anakunda Rayon Sports
Jules
Ulimwengu w’imyaka 19 avuga ko impamvu n’ikinyarwanda kumugora ari uko yavukiye
mu Burundi akahakurira ariko kuri ubu akaba yaragarutse mu Rwanda aho afata nko
mu rugo.
“Mama
yambyariye mu Burundi, ndahakurira ariko ubu naje mu rugo. Nari nsanzwe nza mu
Rwanda gacye gusura inshuti n’abavandimwe”. Ulimwengu
Ulimwengu Jules byamusabye iminota 11' ngo yinjize igitego cya mbere muri Rayon Sports mu mikino ya shampiyona
Jules
Ulimwengu yatsindiye Sunrise FC ibitego icyenda (9) mu gihe Rayon Sports
yayitsindiye igitego kimwe (1-0) cyabatandukanyije na Etincelles FC, igitego
yatsinze ku munota wa 11’.
Jules
Ulimwengu kuri ubu ukinira ku byangombwa bifitwe n’abakinnyi bavuka mu Rwanda,
yakinnye mu ikipe ya Les Jeunes Athletiques, LLB, Vital’O mbere yo kugaruka
muri LLB yavuyemo mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018 akajya muri Sunrise FC
yakinnyemo igice cya shampiyona 2018-2019 agahita agana muri Rayon Sports.
TANGA IGITECYEREZO