Kigali

Ubushakashatsi: Ese wari uzi ko ubwonko bw’abaryamira n’abazinduka bukora bitandukanye?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/02/2019 8:08
0


Mu bushakashatsi bushya, abashakashatsi bo mu Bwongereza bemeje ko ubwonko bw'abantu babyuka batinze cyangwa baryamira n'ubw'ababyuka bazindutse, bukora mu buryo butandukanye mu gihe cy'amasaha y'akazi y'umunsi.



Abashakashatsi bavuga ko bagenzuye ubwonko bw'abaryama batinze baryama ku isaha ya saa munani n'iminota 30 z'ijoro hanyuma bakabyuka saa yine n'iminota 15 z'amanywa, babagereranya n'ababyuka bazindutse, mu bipimo byafashwe hagati ya saa mbiri za mu gitondo na saa mbiri z'ijoro (mu masaha y’akazi).

Aba bashakashatsi bavuga ko abaryama batinze, bakanaryamira bakunze kurangara mu bikorwa byabo bya buri munsi ntibabanguke mu byo bakora kandi bakarushaho kugira ibitotsi.

Dr Elise Facer-Childs wayoboye itsinda ry'abakoze ubu bushakashatsi, akaba akora mu kigo cyiga ku buzima bwo mu bwonko bw'umuntu cyo muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza agira ati "Umunsi usanzwe w'akazi ushobora gutangira saa tatu za mu gitondo ukageza saa kumi n'imwe za nimugoroba, ariko ku muntu uryama bitinze ibi bishobora kugabanya umusaruro we mu gitondo, ibice by'ubwonko bituma aba maso bigakora ku kigero cyo hasi, kandi akagira ibitotsi ku manywa".

Icyakora Dr Facer-Childs yashimangiye ko iki kinyuranyo cy'imikorere y'ubwonko ku basinzira batinze n'ababyuka bazindutse kitavuze ko ubwonko bw'aba bombi hari ikibazo bufite, kandi ko bishoboka ko byahindurwa.

Ubushakashatsi bwabo, bwarimo n'itsinda ry'abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Surrey nayo yo mu Bwongereza, bwatangajwe mu kinyamakuru Sleep cyandika ku bushakashatsi ku bitotsi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND