RFL
Kigali

P Fla yasubiye mu mateka yivuga imyato anatsa umuriro kuri Riderman amushinja kwibeshyera ko ari we muhanzi wa mbere wujuje Petit Stade

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2019 14:39
2


P Fla uri mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, muri iyi minsi afite indirimbo nshya yise ‘Umusaza P Fla’. Akiyishyira hanze yakoze ikiganiro na Isango Star kimwe mu biganiro bike yumvikanyemo yivuga imyato, ibitari bisanzwe bimumenyereweho. Aha akaba yahatakiye benshi mu byamamare mu muziki.



Muri iki kiganiro P Fla yumvikanye ahamya ko ari we muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda “Peoples’ Choice”. Yahamije ko abizi neza n'ubwo benshi bakunze kubimubwira. Yagize ati” Hari igihe benshi wabonaga baza bambwira ngo bro uzi ko ufite abafana benshi,… ukagira ngo barabindusha kandi ari njye ubikora ahubwo njye ni uko nabaga numva ntashaka kubyirata. Ariko iki ni cyo gihe reka mbivuge n'abantu babimenye.”

Uyu muraperi yivuga ibigwi yagize ati” Ngisohoka mvuye muri gereza uburyo abantu banyishimiye mu gitaramo cya Riderman reba amashusho n'amafoto urabibona. Abandi bahanzi bagiye ku rubyiniro njye nduvuyeho baririmbye abafana bari kwitahira.” P Fla yahishuye ko ubwo yari ageze kuri Stade hari abahanzi b’ibyamamare bamusabye kubanza ku rubyiniro mbere y'uko ajyaho kubera gutinya ko najya ku rubyiniro kuvaho biza kugorana kubona abafana.

P FLA

P Fla yakije umuriro kuri Riderman...

P Fla yasubiye mu mateka ahamya ko yakoze igitaramo cy’amateka mu 2010 ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Naguhaye imbaraga’ muri St Andre aho yakoreye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ari umuhanzi umwe rukumbi ugaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo. 

Aha niho yikije umuriro kuri Riderman amushinja kwibeshyera ko ari we muhanzi wa mbere wujuje Petit Stade nyamara 'affiche' ye yari yuzuyeho abahanzi. Yagize ati”Hari abibeshyera ngo ni njye muhanzi wa mbere wujuje Petit Stade, Petit Stade wayuzuza ute affiche yawe yuzuyeho abahanzi nk’igihumbi? Wamenya baje kureba nde?”. Iby'uko Riderman ari we muhanzi wa mbere wujuje Petit stade, ni amagambo yumvikana mu ndirimbo 'Amateka' ya Riderman.

P Fla umaze imyaka ibiri afunguwe yatangaje ko yakoze indirimbo eshatu zonyine umuvuduko muke cyane ku muhanzi nka P Fla. Yatangaje ko hari impamvu nyinshi zatumye akora gutya. Yagize ati” Icya mbere mwibuke ko nari umuhanzi ukeneye kugarura isura yanjye yari yarangiritse kandi si ibintu byoroshye, ikindi nagombaga kubaho mu buzima busanzwe nabwo buba butoroshye, hakazamo n’akazi urumva rero si ibintu byo gukora akanya gato…”.

Usibye ibi ariko P Fla yanenze bikomeye abaraperi bavuye mu njyana ya Rap bakimukira mu zindi njyana bakurikiye ibigezweho mu bindi bihugu cyangwa gushaka amaramuko ahamya ko nabo bahemukira Hip Hop y’u Rwanda.

UMVA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE P FLA YIBASIYEMO ABANDIBAHANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musabyimana Jpierre5 years ago
    P rwose rukakwisumbukuruza! kuk byonyine turebye kubikombe, namateka kibondo wikinanaso. Rider reka kumwisumbukuruzaho kuk surwego rwae kbs! kora natwe bafans tuzabibona. amagambo siyo azakugira uwadanger mai man
  • el gringo4 years ago
    p fla urumuntu wumugabo woe na green p nimwe musigaye abandi nimisega kd keep it up major wa rap





Inyarwanda BACKGROUND