RFL
Kigali

Adrien Misigaro, Shekinah worship team biyongereye ku bazaririmba mu gitaramo Gentil Misigaro agiye gukorera i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2019 13:53
0


Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi , agiye gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye yatumiyemo abahanzi banyuranye barimo Aime Uwimana, Alarm Ministries, Shekinah worship team y'i Masoro na Adrien Misigaro uba muri Amerika.



Ni igitaramo cyiswe 'Hari imbaraga Rwanda Tour' kizaba tariki 10/03/2019 kibere muri Camp Kigali. Gentil Misigaro wateguye iki gitaramo ni umuhanzi nyarwanda uba muri Canada akaba azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy'indirimbo, Tuzanezerwa n'izindi.

Kuri ubu amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko Gentil Misigaro azaba ari kumwe na Adrien Misigaro baririmbanye indirimbo 'Buri munsi' yatumbagije amazina y'aba bahanzi. Adrien Misigaro umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika nawe yemeje aya makuru ahamya ko agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cy'umuvandimwe we Gentil Misigaro. 


Adrien Misigaro agiye kuza i Kigali mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Muri iki gitaramo 'Hari imbaraga Rwanda Tour' Gentil Misigaro azaba ari kumwe n'abandi baririmbyi bakunzwe cyane muri Aime Uwimana, Alarm Ministries na Shekinah worship team y'i Masoro muri Restoration church ahari abakristo benshi cyane bakunda bihebuje indirimbo 'Biratungana' ya Gentil Misigaro.


Shekinah worship team yatumiwe mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Igitaramo Gentil Misigaro azakorera mu Rwanda ni cyo cya mbere azaba ahakoreye kuva yatangira umuziki. Yabwiye Inyarwanda.com ko ari igitaramo kidasanzwe kuri we, ati: "Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera."

Gentil Misigaro yunzemo ati: "Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: Biratungana, Hari imbaraga, Buri munsi, Umbereye maso n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise 'BURI MUNSI' zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw'ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo."


Gentil Misigaro yatumiye Aime Uwimana mu gitaramo cye

REBA HANO BURI MUNSI YA GENTIL MISIGARO NA ADRIEN MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND