Kigali

Umufaransa Slaï utegerejwe muri Jazz Junction ari mu nzira zerekeza i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2019 13:17
0


Umufaransa w’umuririmbyi Patrice Sylvestre wamamaye nka Slai agakundwa mu njyana ya Zouk ari mu nzira zerekeza i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo ngarukakwezi cyiswe Kigali Jazz Junction, kizaba tariki 22 Gashyantare 2019.



Slai uzataramira abanyarwanda n’abandi yahagurukiye Paris Charles De Gaulle International Airport, arahagarara Brussels Airport hanyuma agere i Kigali saa moya n’igice z’ijoro (7:30pm).

Uyu muhanzi azahurira ku rubyiniro rumwe n’itsinda rya Neptunez Band ndetse n’umuhanzi Rugamba Yves [Yverry]. Yverry watumiwe muri iki gitaramo, yinjiye bwa mbere muri studio muri 2011, atangirira ku ndirimbo yise ‘Igihango’ yakozwe na Producer Ishimwe Clement.

Amaze gukora indirimbo nka: 'Ndi uwawe’, ‘Uragiye’, ‘Nk'uko njya mbirota’ , ‘Atari wowe’, ‘Uzambabarire’ n’izindi nyinshi.

Slai watumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Slai afite izina rikomeye mu bakunzi b’indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Flamme’, ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Sable et riviere’, ‘a l’abri’ n’izindi nyinshi.

Mu butumwa bw’amashusho aherutse gushyira hanze, Slai yatangaje ko ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda kuva atangiye urugendo rw’umuziki. Avuga ko yiteguye gukora igitaramo cy’umwimerere.

Slaï yavukiye mu Bufaransa, kuya 10 Gashyantare 1973. Ni umufaransa w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo wakuriye mu birwa bya Guadeloupe. Yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto, mu 1998 ashyira hanze indirimbo yise “Flamme’ yatumye amenyekanya mu bice bya Caribbean.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri mirongo ine (240,000 Frw).

Slai ari mu nzira zerekeza i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND