Uncle Austin yakoranye indirimbo na Marina yizamuriye, inzira yanyuzemo abarimo Yvan Buravan na Bruce Melody-YUMVE

Imyidagaduro - 18/02/2019 5:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Uncle Austin yakoranye indirimbo na Marina yizamuriye, inzira yanyuzemo abarimo Yvan Buravan na Bruce Melody-YUMVE

Uncle Austin ni we muhanzi ufite umwihariko wo kuzamura abandi bahanzi bagaragaza impano ariko batazwi. Amaze kumurika benshi banagiye bavamo ibyamamare. Ni nawe uherutse kuzamura Marina umuhanzikazi umaze kwandika izina mu mitima y’abatari bake. Aba bahanzi bakoranye indirimbo bise ‘It’s Love’.

Uncle Austin abahanzi banyuranye yagiye azamura yakunze kubafasha bagakorana indirimbo zabaga ziri mu zamamaye. Ingero zirahari hari Bruce Melody bakoranye indirimbo ‘Nashima’, Yvan Buravan bakoranye indirimbo ‘Urwo ngukunda’ n'abandi benshi bagiye bakorana indirimbo zikagira uruhare mu kwamamara kwabo.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘IT’S LOVE’ UNCLE AUSTIN YAKORANYE NAMARINA

Uncle Austin

Indirimbo nshya ya Marina na Uncle Austin...

Uncle Austin kuri ubu inzira yanyujijemo abandi bahanzi ni nayo yifuje kunyuranamo na Marina bamaze gukorana indirimbo ‘It’s Love’. Iyi ndirimbo ubusanzwe ni iya Marina ariko inumvikanamo Uncle Austin. Iyi ndirimbo nshya ya Marina na Uncle Austin yakorewe muri Monster Record aho umuziki wa Marina watangiriye cyane ko ari ho yakoreye indirimbo ya mbere ubwo yari amaze gusinyana amasezerano na Uncle Austin ko agiye kumufasha.

Kuri ubu Uncle Austin yakoze inzu ifasha abahanzi yise ‘The management’ iyi ikaba ari yo abarizwamo kimwe na Victor Rukotana indi mpano yazamuye muri muzika y’u Rwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘IT’S LOVE’ UNCLE AUSTIN YAKORANYE NAMARINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...