Kigali

Koffi Olomide ushinjwa gusambanya ababyinyi be yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2019 16:14
0


Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina yasabiye imyaka irindwi y’igifungo, Koffi Olomide, umuhanzi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wamamaye mu njyana ya rhumba, ushinjwa gusambanya ku ngufu bane mu bahoze ari ababyinyi be.



Kuya 12 Gashyantare 2019 ni bwo mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Antoine Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi, ushinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu. Bavuze ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka w’2002-2006.

Koffi Olomide ashinjwa gufata ku ngufu ababyinnyi be no kubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara wabo, ndetse agafatira n’ibyangombwa.

Standard Media yanditse ko Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina, yavuze ko ibyakozwe na Koffi Olomide ari ihohotera rishingiye ku gutsina, gushimuta ndetse no gutera ubwoba abo yasambanyije ku gahato. Urubanza rwa Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko rwashyizwe mu muhezo, ruri kubera ahitwa Nanterre mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ashinjijwe ibyaha nk’ibi byo guhohotera ababyinnyi be n’abandi. Tariki 22 Nyakanga 2016 yaratunguranye ari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi akubita imigeri umukobwa umubyinira. Avuye mu kiganiro kuri Citezen Tv, yatawe muri yombi, ndetse mu masaha macye we n’ababyinnyi barahambirizwa bava muri Kenya.

Muri 2016 Olomide wavuye mu Bufaransa muri 2009, yateye umugeri umwe mu babyinnyi be b’agagabo, afungirwa muri Kongo igihe gito. Muri 2012 yahawe igifungo cy’amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umugeri ‘producer’ w’umuziki we. Kuri ubu kandi uyu muhanzi arashakishwa na Polisi ya Zambia ashinjwa gukubita umunyamakuru w'umunyarwanda, Ndayisenga, muri 2012.

Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka irindwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND