Umuhanzikazi Liza Kamikazi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yazamuyemo amashimwe ku Mana. Ni indirimbo yise ‘Indirimo nshya’ igizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 41’. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi. Agaragaramo umugabo we n'abana be.
Umuhire Solange wamenyekanye mu ruhando rw’abanyamuziki ku izina rya Liza Kamikazi, si izina rito mu muziki Nyarwanda, azwi na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’izakomoje ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye n’umunyamuziki The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.
Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Indirimbo nshya’. Ni indirimbo iri kuri alubumu yatangiye urugendo rwo kuyitunganya. Aherutse kubwira INYARWANDA ko ‘indirimbo nshya’ ari ‘indirimbo yo guhimbaza Imana.’Ati “Abantu bakunda gusoma Bibiliya hari ahantu henshi bakunda kuvuga ngo turirimbire Uwiteka indirimbo nshya. Yaba muri Zaburi, yaba muri Yesaya hari iryo jambo rikunda kugaruka.”
Yakomeje ati“Numvise rero nanjye mfite ishimwe ryo gutanga ryo kuririmbira Imana numva nayita ‘Indirimbo Nshya’ kuko ari indirimbo ije muri njyewe.”
Umugabo wa Liza Kamikazi mu mashusho y'indirimbo y'umufasha we.
Muri 2014 Liza Kamikazi yanditse amateka ku isi, yegukana igihembo mpuzamahanga cyatanzwe na UN Women Africa abikesha indirimbo ye yise ‘Isange’ yakoze mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu nzira zitandukanye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMO YA LIZA KAMIKAZI YISE 'INDIRIMBO NSHYA'
TANGA IGITECYEREZO