Abantu bakunda gusetsa no kuba kumwe nabo ubwabyo uba wumva bisekeje kuko nta rungu wapfa kugira muri kumwe. Byumvikane ko kugira inshuti isetsa cyane ari ibintu byiza ariko ikibazo ndetse no gutandukana bikabaho iyo mugiye mu rukundo.
Impamvu bigorana kwakira ko wajya mu rukundo n’umuhungu
cyangwa umukobwa usetsa cyane ni uko hari abatekereza ko bajya bahora
babikinamo ndetse bigatuma urukundo rudashoboka. Nyamara ibyo si ukuri, ahubwo
hari ibyo ukwiye kumenya niba ugiye gukundana n’umuntu usetsa cyane ari byo
tugiye kugarukaho muri iyi nkuru twifashishije urubuga rwa Elcrema:
1.Ashobora gutuza (kuba Serious)
Ukwiye kumenya ko umuntu usekeje nawe ashobora
gutuza, kuba akunda gusetsa ntibivuze ko atanaganira ku bintu byiyubashye kandi
by’agaciro kandi igitangaje, ahita asa n’undi muntu atandukanye n’uwo usanzwe
uzi iyo ageze mu gihe cyo kubaha cyangwa cyo gutuza (iyo abaye serious) abikora
neza cyane cyane mu rukundo.
2.Agira
amarangamutima nawe
Umuntu ukunda gusetsa cyane ni kenshi yicisha bugufi
kandi agakunda guhora yishimye ariko ibyo ntibikuraho ko yagira amarangamutima.
Nawe arababara, ashaka kwishimirwa no gukundwa ndetse no kwitabwaho by’ikirenga
kuko ni umuntu nk’abandi kandi nawe agira urukundo.
3.Ntaba
ashaka kugaragara nk’usekeje
Biba bitangaje cyane ukuntu umuntu ukunda gusetsa
ataba ashaka kugaragara nk’usekeje. N’ubwo akunda gusererezanya no gutera
urwenya aho ari ntihabe irungu, aba ashaka ko amenywa ku yindi myitwarire ye
yihariye itari ukuba asetsa cyane.
4.Arabikunda
iyo abashije kugusetsa
Yego kuko akunda gusetsa arabikunda iyo abashije
gusetsa abantu, ariko bikaba umwihariko iyo abashije gutuma umukunzi we aseka
bimuha ibyishimo by’ikirenga kurusha uko yasetsa imbaga nyamwishi y’abantu.
Ntuzamuhishe inseko yawe niba agusekeje uri umukunzi we.
5.Ashobora
kuzana imikino mu biganiro bikomeye
Twibuke uwo turi kuvugaho. Ni umuntu ukunda gusetsa,
nta wubyigira ni uko umuntu aba ateye n’ubwo umuntu ari we ubiyobora. Mushobora
kuba muri kuganira ku bintu bikomeye cyangwa byiyubashye akazanamo imikino
cyangwa utuntu dusekeje, ntuzamurakarire cyangwa ngo ubimwangire unabimuhore
kuko ni ko ateye ntaho azaba aguhishe. Ahubwo uzamugarure mu buryo bwawe kuko
ari n’umukunzi wawe uba umuzi cyane kandi azakumva mukomeze ibiganiro.
Gukundana n’umuntu ukunda gusetsa cyane nta byiza
nkabyo, gusa biba byiza cyane kandi bikaryoha iyo ubanje kumwumva, uko ateye kandi
ukamwakira uko ari n’uko ateye ubundi mugafatanya urugendo rw’urukundo kandi
mukaryoherwa mwembi.
TANGA IGITECYEREZO