RFL
Kigali

Mu 1954 umukinnyi wa filime John Travolta yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/02/2019 10:16
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 8 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Gashyantare 2019, ukaba ari umunsi wa 49 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 316 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1911: Gutwara ubutumwa bw’amabaruwa mu ndege byatangiye bwa mbere ubwo mu gihugu cy’ubuhinde umupilote Henri Pequet yatwaraga amaabaruwa 6500 ayakuye muri Allahabad ayajyana I Naini mu ndege.

1913: Pedro Lascuráin yabaye perezida wa Megizike mu gihe kingana n’iminota 45 gusa, akaba ariwe muntu wa mbere mu mateka y’isi waba warategetse igihe gito.

1930: Mu gihe yari kwiga amashusho y’isanzure yafashwe mu kwezi kwa Mutarama, Clyde Tombaugh yavumbuye umubumbe wa Pluto.

1930: Elm Farm Ollie yabaye inka ya mbere yatwawe mu ndege ndetse iba n’inka ya mbere yakamiwe mu ndege mu gihe yari mu rugendo.

1965: Igihugu cya  Gambia cyabonye ubwigenge bwacyo ku bwongereza.

1979: Urubura rwaguye mu butayu bwa Sahara mu gace k’amajyepfo ya Algeria, byabaye igitangaza kubona ahantu mu butayu hagwa urubura.

Abantu bavutse uyu munsi:

1745Alessandro Volta, umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi w’umutaliyani, akaba ariwe wavumbuye akanakora icyuma cya mbere gitanga amashanyarazi (batiri) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1827.

1898: Enzo Ferrari, umushoferi w’imodoka z’amasiganwa akaba n’umushoramari w’umutaliyani, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Ferrari nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1988.

1952: Randy Crawford, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1954: John Travolta, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika yabonye izuba.

1965: Dr. Dre, umuraperi akanatunganya indirimbo w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Claude Makélélé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.

1975: Gary Neville, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1982: Juelz Santana, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Christian Tiffert, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1983: Jermaine Jenas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Idriss Carlos Kameni, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cameroon nibwo yavutse.

1985: Anton Ferdinand, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1986: Marc Torrejón, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwpo yavutse.

1987Vicente Guaita, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwpo yavutse.

1989Bruno Leonardo Vicente, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1991: Sebastian Neumann, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

999: Papa Gregoire wa 5 yaratashye.

2013: Damon Harris, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations yitabye Imana, ku myaka 63 y’amavuko.

Uyu munsi kandi hizihizwa mutagatifu Bernadette Soubirous wakomokaga i Lourdes mu Bufaransa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND