RFL
Kigali

Areruya Joseph ku rutonde rw’abakinnyi batanu Delko Marseille Provence KTM izitabaza muri Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/02/2019 11:29
0


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda habere isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare (Tour du Rwanda 2019), isiganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere riri ku gipimo cya 2.1 nyuma yo kuva kuri 2.2 nk’uko impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku rwego rw’isi (UCI) babiteganya.



Iri siganwa, rizatangira ku Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2019. Ni irushanwa ryateguwe mu ntangiriro z’umwaka muri gahunda yo korohereza amakipe akomeye ku rwego rw’isi kugira ngo yitabire.

Delko Marseille Provencfe KTM ikipe iva mu gihugu cy’u Bufaransa ikaba irimo Areruya Joseph umunyarwanda ubitse Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018, azaba ari muri iyi kipe y’abakinnyi batanu (5) b’iyi kipe imaze imyaka 45 ishinzwe.

Areruya Joseph w’imyaka 23 azaba yereka bagenzi be inzira uko ziteye barimo; Alessandro Fedeli (Italy), Przemyslaw Kasperkiewicz (Pologne), Rémy Rochas (France) na Julien Trarieux (France).


Areruya Joseph azaba ayoboye bagenzi be ba Delko Marseille Provence KTM

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2019 ni; Astana Pro Team, Direct Energie, Delko Marseille Provence KTM, Team Novo Nordisk, Dimension Data for Qhubeka, Pro Touch Team, Nice Ethiopia Pro Team, Bai Sicasal Petro de Luanda, Interpro Stradalli Cycling, Benediction Continental Team, Rwanda National Team, Equipe Nationale d’Algerie, Equipe Nationale du Cameroun, Kenya National Team, Erythrea National Team na Equipe Nationale France U23.

Dore inzira za Tour du Rwanda 2019 (2.1):

1. Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019: Kigali-Kiagli:112,5 Km

2. Kuwa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019: Kigali-Huye: 120.3 Km

3. Kuwa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019: Huye-Rubavu: 213.1 Km

4.Kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019: Rubavu-Karongi: 103 Km

5. Kuwa Kane tariki 28 Gashyantare 2019: Karongi-Musanze: 138.7 Km

6.Kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019: Musanze-Nyamata: 120.5

7.Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019: Nyamata-Kigali: 84.2 Km

8.Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019: Kigali-Kigali: Sunday 3 Mars: 66.8 Km


Dore abakinnyi amakipe azitabaza muri Tour du Rwanda 2019

Tour du Rwanda 2019 izatangira ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 irangire ku kindi Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND