Muri iki gitaramo cyagaragayemo n'abandi bahanzi barimo korali z'abanyeshuri nka "Le Bon Berger", "Justitia" na "Pastor Bonus". Iki gitaramo kandi kitabiriwe n'umuyobozi ushinzwe abanyeshuri (Dean of students) muri iki kigo, Edouard Ruzindana, ndetse na Padiri Karamira Victor ushinzwe urubyiruko muri Paroisse Saint Michel, ari nayo iri shuri ribarirwamo.
Muri muzika, Kizito
Mihigo aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Uzabe Intwari’. Ni indirimbo
igizwe n’amagambo ashishikariza abanyarwanda kugira umuco w’ Ubutwari.

Kizito Mihigo imbere y'abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda.
Kuva yava muri Gereza, amaze gushyira hanze indirimbo ‘aho kuguhomba yaguhombya’, ‘Tereza w’umwana Yezu’ ndetse na ‘Uzabe intwari’ aherutse gushyira hanze ikaba indirimbo ngufi ugereranyije nizo yahimbye.
Nk'ibisanzwe yaririmbye yicurangira.
Abanyeshuri bizihiwe.