RFL
Kigali

INYARWANDA GOSPEL TOP10: Indirimbo 10 zikunzwe cyane mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2019

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2019 14:12
9


Umuziki wa Gospel ukunzwe n'abantu batari bacye mu Rwanda no ku isi. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com tugiye kujya tubagezaho buri cyumweru indirimbo 10 z'abahanzi nyarwanda bakora Gospel zikunzwe cyane.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE MU RWANDA

Kuri ubu turahera ku ndirimbo zikunzwe cyane mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2019 (Inyarwanda Gospel Top 10), gusa iyi nkuru tuzajya tuyibagezaho buri cyumweru aho tuzajya tugaruka ku ndirimbo zikunzwe cyane muri icyo cyumweru hagendewe ku bamaze kuyumva banyuze ku Inyarwanda.com, inshuro yarebwe kuri Youtube n'uburyo ikunzwe mu bitaramo, mu nsengero n'ahandi. Ni urutonde rukorwa na Inyarwanda.com rukaba ruriho abahanzi, amatsinda n'amakorali.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi, ku isonga hari 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire nk'indirimbo ya Gospel ikunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi. Ni indirimbo yanditswe na Ishimwe Clement itunganyirizwa muri Kina Music. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 12/12/2018. Magingo aya kuri Youtube imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 493 mu gihe cy'amezi abiri n'iminsi itanu imaze kuri Youtube. Kuba iyi ndirimbo ari nshya biri mu byayongereye amahirwe menshi yo kuza ku isonga.


Indirimbo 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire ni yo ikunzwe kurusha izindi

Ku mwanya wa kabiri hari 'Ibihe' ya Israel Mbonyi yagiye hanze tariki 16/01/2018. Yarakunzwe bihebuje mu ntangiriro za 2018, ndetse n'ubu hari benshi bacyiyikunze. Ku mwanya wa 3 hari indirimbo 'Biratungana' ya Gentil Misigaro umuhanzi ukorera umuziki hanze y'u Rwanda dore ko aba muri Canada. Iyi ndirimbo ye ikunzwe cyane mu nsengero zinyuranye mu Rwanda.

'Nzirata umusaraba' ya korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge ni yo yaje ku mwanya wa kane w'urutonde rwacu. Shalom choir ni yo korali yaje mu myanya y'imbere ku rutonde rwacu. Amashusho y'indirimbo 'Nzirata umusaraba' yagiye hanze tariki 7 Nzeli 2018. Ni indirimbo yumvikanamo uburyohe n'ubuhanga buhanitse mu majwi y'abaririmbyi by'akarusho abayitera. Iyi ndirimbo irakunzwe bidasubirwaho mu nsengero hafi ya zose za ADEPR no mu yandi matorero anyuranye ya hano mu Rwanda.


Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge

Ku mwanya wa gatanu hariho indirimbo 'Mwami icyo wavuze' ya Healing Worship Team itsinda rihagaze bwuma mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda dore ko riherutse kubihererwa igikombe muri Groove Awards Rwanda 2018 nk'itsinda ryakoze cyane kurusha ayandi muri 2018. Iyi ndirimbo irakunzwe cyane dore ko igarurira abantu mo ibyiringiro byo kuzabona ibyo basezeranijwe kuko Imana ikurikirana isezerano ryayo imyaka ibihumbi. Ahantu hose Healing Worship Team yaririmbye ntishobora gutaha idasabwe kuririmba iyi ndirimbo.

Ku mwanya wa 6 w'urutonde rwacu hariho indirimbo 'Ibyo ntunze' ya Bosco Nshuti uherutse kwegukana igikombe cy'umuhanzi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018. Ni we muhanzi rukumbi wo muri ADEPR uri kuri uru rutonde. Ni indirimbo iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi, gusa yari ikunzwe bihebuje mu mpera za 2017 no mu ntangiriro za 2018.

Ku mwanya wa 7 hariho indirimbo 'Turakomeye' ya Alarm Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Songa mbere', igakurikirwa na 'Yari njyewe' ya Serge Iyamuremye iri ku mwanya wa 8. Ku mwanya wa 9 hariho indirimbo 'Dufatane urunana' ya Ambassadors of Christ mu gihe ku mwanya wa 10 hariho indirimbo 'Ikimenyetso' ya Patient Bizimana.

Indirimbo eshanu z'inyongezo twabahitiyemo ni: Umbereye maso ya Nice Ndatabaye ft Gentil Misigaro, Ibasha gukora ya Prosper Nkomezi, Nzagerayo ya Adrien Misigaro, Wanyikorereye umusaraba ya Makombe na Jye ndi umukristo ya Aime Uwimana. Mu ndirimbo zose twavuze, nawe tuguhaye umwanya aho ushobora kutubwira indirimbo ya Gospel ukunze kurusha izindi muri iyi minsi.

URUTONDE RW'INDIRIMBO 10 ZA GOSPEL ZIKUNZWE 

1.Ndanyuzwe by Aline Gahongayire

2. Ibihe by Israel Mbonyi

3. Biratungana by Gentil Misigaro

4. Nzirata umusaraba by Shalom choir Nyarugenge

5. Mwami icyo wavuze by Healing worship team

6. Ibyo ntunze by Bosco Nshuti

7. Turakomeye by Alarm Ministries

8. Yari njyewe by Serge Iyamuremye

9. Dufatane urunana by Ambassadors of Christ choir

10. Ikimenyetso by Patient Bizimana

KANDA HANO WUMVE 'PLAYLIST' Y'INDIRIMBO 10 ZA GOSPEL ZIKUNZWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatera edimo 4 years ago
    ndabakumda cyand pe!!!
  • 1234 years ago
    123
  • Nibizife redarike4 years ago
    ndabakunda birenze.
  • etienne ibyimanikora4 years ago
    turabakunda cyne ahubwo clemant niyihendirimbo ye?
  • ibyimanikora etienne4 years ago
    mwatubwiye iyo indrimbo aline gahongayire afatanije na clemant bayitanguki!
  • Niyonkuru messi2 years ago
    Munkorere kudaonolodinga bikunde
  • Kwitonda jean de dieu1 year ago
    Ndabakund cyn knd mukomez mugir ibih byiz cyn kbx.
  • masegesho1 year ago
    caka music
  • KAGAME SAM1 year ago
    Inyarwanda gospel





Inyarwanda BACKGROUND