RFL
Kigali

Rayon Sports yakiriye Jules Ulimwengu inamuha nimero izamuranga mu kibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/02/2019 4:31
1


Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 nibwo Jules Ulimwengu yasesekaye mu Rwanda akubutse i Bujumbura aho yari yashyikiye avanye n’ikipe y’igihugu muri Niger (U-20).



Jules Ulimwengu wahoze muri Sunrise FC yagezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019 akabatsindira ibitego icyenda (9) mu mikino ibanza.

Nyuma y’iyi mibare yatumye agaragara nka rutahizamu ushobora gufasha ikipe kubona amanota, Rayon Sports yahise yishyura miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7,000,000 FRW) kugira ngo aze asimbure Bimenyimana Bonfils Caleb kuri ubu wamaze gutandukana n’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.


Ulimwengu Jules yahawe nimero #7 yambarwaga na Bimenyimana Bonfils Caleb

Akimara kugera ku kibuga cy’indege, Ulimwengu Jules yahise anyarukira mu mujyi kuri Hotel Mattina ahasanzwe hakorera Muhirwa Frederic (Freddy) visi perezida wa Rayon Sports wahise amwakira ndetse ahita amuha nimero karindwi (7) yambarwaga na Bimenyimana Bonfils Caleb nawe uvuka i Burundi.

Ulimwengu Jules wabaye mu makipe arimo LLB, ageze muri Rayon Sports ayisanga ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 inyuma ya Mukura VS na APR FC.


Ulimwengu Jules afite imyaka ibiri (2) muri Rayon Sports

PHOTOS: Nsengiyumva Emmy (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TheoPhile Uwugizihirwe5 years ago
    Twishimiye Kwakira Rutahizamu Mushya Muri Gikundiro





Inyarwanda BACKGROUND