RFL
Kigali

CYCLING: Hashyizweho uburyo abatarabigize umwuga bazizihirwa na Tour du Rwanda 2019 banatwara igare

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2019 20:34
0


Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’ikigo cy’Abadage (GIZ) bashyizeho gahunda bise “Ride along Tour du Rwanda”, gahunda izagendana na Tour du Rwanda 2019 biteganyijwe ko izatangira kuwa 24 Gashyantare kugeza kuwa 3 Werurwe 2019.



Gahunda yo gufasha kwizihirwa abatarabigize umwuga cyangwa abahoze bakina umukino w’amagare ndetse no gufasha abantu kumenya ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, FERWACY na GIZ (Gesellschaft Internationale Zusammenarbeit) bashyizeho uburyo bwihariye ababyifuza banabifitiye ubushobozi bazaryoherwa na Tour du Rwanda 2019 by’umwihariko kuva tariki ya 26-28 Gashyantare 2019.

Nk'uko byasobanuwe na Habarurema Roben umuyobozi w'ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w'amagare kiri i Musanze, ubu buryo ababatarabigize umwuga cyangwa abahoze muri uyu mukino ndetse n’abandi babyifuza bazaryoherwa n’iri siganwa bugabanyije mu byiciro bine (4) birimo; gutwara igare uca mu mihanda Tour du Rwandfa 2019 izaba iri bunyuremo ariko bigakorwa mbere y’amasaha atatu kugira ngo abakinnyi batangire gusiganwa.

Habarurema Roben umuyobozi w'ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w'amagare kiri i Musanze (Africa Rising Cycling Center)

Ni gahunda iteganyijwe tariki 27 Gashyantare 2019 ubwo Tour du Rwanda izaba iri buhaguruke i Rubavu igana i Karongi (103,0 Km) ndetse n’igihe izaba iva i Karongi igana i Musanze (138,7 Km) tariki 28 Ugushyingo 2019.

Kwitabira iyo gahunda yo gutwara igare mu nzira zizacamo Tour du Rwanda 2019, bisaba kuba watanga amafaranga 130 y’amadolari ya Amerika (130 US$) mu gihe udafite igare uzakoresha bityo bakariguha no kuba watanga amafaranga 70 y’amadolari ya Amerika mu gihe waba wizaniye igare ryawe (70 U$).


Nosisi Toussaint umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY)

FERWACY na GIZ ni bo bazafasha abitabiriye kubabonera aho kurara (Hotels), ubwikorezi babavana kuri hoteli banabajyana ndetse no kuba babatembereza mu buryo butandukanye, kubaha ibyo kunywa mu nzira ndetse hazaba hari n’imodoka itwara abananiwe n’urugendo.

Igice cya kabiri cy’iyi gahunda ni uburyo ababyifuza bazakirwa ku murongo isiganwa rizajya risorezaho (Finish Line Hospitality). Aha umuntu uzaba yishyuye amadolari 50 ya Amerika (50 US$) azajya ahabwa umwanya w’icyubahiro witegeye abakinnyi b’umukino w’amagare ku buryo bazajya basoza abareba neza nta muntu umubyiga cyangwa amubuza kureba uko basoza unanywa igikonje cyangwa igishyushye bitewe n’icyo ushaka. Iyi gahunda izakorerwa i Rubavu, Karongi na Musanze


Murindahabi Eric bita Kabaka umuyobozi uzaba ashyira ku murongo gahunda zose z'iyi gahunda

Igice cya gatatu cy’iyi gahunda yo kuryoherwa na Tour du Rwanda 2019 iri ku gipimo cya 2.1, ni aho abantu bazahurira ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu bakanezerwa bafata umuyaga n’amahumbezi ava mu mazi, barya, banywa, babyina banaganira ndetse banatsura umubano n’ibyiza bizengurutse ikiyaga cya Kivu.Iyi gahunda nta kiguzi gihari. Ababyifuzs bazahahurita tariki 26 Gashyantare 2019.

Nyuma cyangwa mbere y’izi gahunda, bizaba byemewe ko ababyifuza bafata umwanya bagasura ibyiza nyaburaga bitatse u Rwanda mu bushake n’ubushobozi bwabo bwite bakamenya amateka, umuco n’ibindi bishamikiye ku bwiza bw’u Rwanda.

Abifuza kuba bamenya uburyo bakwishimana na Tour du Rwanda 2019, FERWACY na GIZ bashyizeho imirongo ya interiniti umuntu cyangwa itsinda ry’abantu banyuramo biyandikisha cyangwa bashaka ubundi busobanuro. Ushobora guhamagara imirongo ya telefoni irimo; +250788878262 cyangwa +0784115832 ndetse na +250788500208. Imirongo ya interineti irimo; www.ferwacy.rw, www.tourdurwanda.rw na www.arcc.rw.


Tour du Rwanda 2019 izatangira kuwa 24 Gashyantare kugeza tariki ya 3 Werurwe 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND