Kigali

Yvan Buravan ufite ibitaramo mu bihugu 12 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa yabajijwe ku kayabo bizamwinjiriza –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 16:14
0


Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bagaragaje ibikorwa mu mwaka wa 2018, ibi byaje gushyirwaho akadomo n’igikombe yegukanye mu irushanwa rya Prix Decouvertes igihembo gitegurwa na radiyo y’abafaransa RFI kigahatanirwa n'abaturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika.



Nyuma yo kwegukana iki gihembo Yvan Buravan kimwe mu bihembo yagenewe ni ibitaramo byo kuzenguruka ibihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa, aha Yvan Buravan agiye gukora ibitaramo 12 mu bihugu 12 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Hari amakuru yavugaga ko buri gitaramo azakora azahabwa 4000$ angana hafi na miliyoni 4.

Icyakora mu kiganiro Yvan Buravan yahaye Inyarwanda.com yaduhamirije ko igitaramo cyose azakora azagihemberwa gusa yirinda kuvuga umubare w'amafaranga azajya ahembwa . Ubwinshi bw’ibi bitaramo bwatumye uyu musore yitegura kare, cyane ko kuri ubu ari kurangiza imyiteguro ya nyuma aho ari kwimenyereza kuririmba indirimbo ze afatanyije n'abacuranzi banyuranye.

Yvan Buravan uzaririmba mu bitaramo binyuranye agiye guhera ku gitaramo cya AMANI Festival iserukiramuco rya muzika rizabera i Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  aho azataramira mbere y'uko atangira ibi bitaramo bizahera muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019. Tariki 22 Gashyantare 2019 Yvan Buravan azerekeza muri Benin mu mujyi wa Cotonou bukeye bwaho tariki 23 Gashyantare 2019 yerekeze muri Togo aho azataramira mu mujyi wa Lome. Nyuma y'iki gitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 azataramira muri Tchad mu mujyi wa N'djamena.

Yvan Buravan

Ibitaramo Yvan Buravan agiye gukora bizenguruka Afurika

Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Uyu muhanzi nasoza ibi bitaramo azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje kwifatanya n'abandi banyarwanda muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, nyuma y'ibi bihe Yvan Buravan azahita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaramo gikomeye agashyikirizwa n'igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND