Alain Muku yasobanuye icyamuteye kuba umujyanama w’umuhanzi Clarisse Karasira

Imyidagaduro - 13/02/2019 1:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Alain Muku yasobanuye icyamuteye kuba umujyanama w’umuhanzi Clarisse Karasira

Alain Mukurarinda ufite amateka yihariye mu muziki Nyarwanda, yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuhanzikazi Clarisse Karasira yo kuba umujyanama we biturutse ku kuba yaramubonyemo impano yo gukora ibihangano by'umwimerere nyarwanda, avuga ko amasezerano ashobora kongerwa.

Kuwa 10 Gashyantare 2019 nibwo Alain Mukurarinda [Alain Muku] na Clarisse Karasira basinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire. Mukurarinda yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gukorana na Clarisse Karasira biturutse ku kuba uyu mukobwa afite impano idashidikanwaho. Yongeyeho ko impano y’uyu mukobwa itanga icyizere ku bihangano by’umwimerere nyarwanda.

Yagize ati “Namuhisemo kuko afite impano idashidikanywaho. Afite impano ituma aduha ibihangano by’umwimerere nyarwanda abanyarwanda bibonamo nta gushidikanya na busa n’ikimenyimenyi wareba inshuro indirimbo ze zimaze kurebwa mu gihe gito."

Yavuze ko Clarisse Karasira afite impano  izatuma umuziki w’umwimerere nyarwanda uzarenga inkiko z’u Rwanda. Yahishuye ko yamenye uyu muhanzikazi ubwo yasubiragamo  indirimbo ‘Izuba rirarenze’. Ati “ Namenye impano ye bwa mbere ubwo yasubiragamo indirimbo ‘izuba rirarenze’ yicaye ahantu mu busitani acurangirwa gitari n’undi muntu ntamenye !’"

Mu gihe cy’imyaka itatu bagiye kumara bakorana, Alain avuga ko batumbiriye gukora  ibihangano by’umwimerere nyarwanda, kurusha gukora ibihangano birenga imipaka y’u Rwanda akajya gutaramira hirya no hino ku isi.

Clarisse Karasira we avuga ko gukorana na Alain Mukurarinda ariko uko yasanze ari umuntu ukunda muzika nyarwanda kandi urajwe ishinga no kuwuteza imbere. Ati “Ni umuntu w'umugabo akunda muzika nyarwanda imuri ku mutima, arajwe ishinga no kuzamura umuziki nyarwanda kandi w'umwimerere."

Yakomeje ati “Twarahuje yasanze ndi umunyempano akeneye kwitaho, arabimbwira, dusinyana ayo masezerano. Ubu turateganya ibikorwa by'umuziki byinshi kandi byiza abakunzi b'umuziki nyarwanda bazishimira."

Muri muzika, Clarisse Karasira amaze gushyira hanze indirimbo nka: ‘Rwanda shima’, ‘Gira neza’, ‘Ntizagushuke’ aherutse gushyira hanze n’izindi.

Alain Mukurarinda na Clarisse Karasira basinyanye amasezerano y'imikoranire.

REBA HANO INDIRIMBO 'NTIZAGUSHUKE' YA CLARISSE KARASIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...