RFL
Kigali

Wilson tours ikomeje kubadabagiza mu kubatembereza u Rwanda, hatahiwe i Karongi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/02/2019 10:08
0


Kompanyi ya Wilson tours yiyemeje gukomeza kubageza ku byiza nyaburanga ibatembereza mu bice bitandukanye mu Rwanda ku biciro byahanantuwe cyane. Mu mpeza z’iki cyumweru Wilson tours iraberekeza i Karongi.



Hari byinshi tuba tutazi nk’abanyarwanda  nyamara tuba mu Rwanda kandi turi abanyarwanda. Ugasanga umunyamahanga arakubajije  ngo  'Ese ingagi  twumva mu Rwanda zifite uwuhe mwihariko ?' umwana wawe  cyangwa uwo mu muryango wawe akakubaza  ibibazo nk’ibi  ati 'ariko izi ngagi tubona mu bitabo ziba he?' Cyangwa ati 'ariko ku rutare rwa Ndaba hameze hate?' ese wamusubiza iki? igisubizo wagikura mu gutembera cyangwa ugatembereza abawe ufashijwe na Wilson Tours ukarushaho kumenya ibyiza by’u Rwanda.

Nyuma yo kubafasha gutemberezwa mu bice bitandukanye nyaburanga ku butaka bw’u Rwanda, kuri ubu hatahiwe Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Muzashobora kwibonera Musaho aho abakoloni b’abadage basize ubwato bwabo mu ntambara ya kabiri y’isi  ndetse n’aho bari barashyize uruganda rw’ikawa ,muzasura urutare rwa Ndaba mutemberezwe mu kiyaga cya Kivu n’ibindi byiza bitandukanye.

Ni kuri uyu wa 6 taliki ya 16 Gashyantare 2019, guhaguruka ni  saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Ibiciro byo byahanantuwe ku banyarwanda n’abaturage bo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba ni ibihumbi 40, naho abanyamahanga ni ibihumbi 50  n’igabanya rya 10 ku ijana ku bakundana.

Mukeneye andi makuru mwabaza kuri nimero zikurikira 0783375389 na 0788850725 cyangwa kuri email info@wilsontours.rw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND