Kompanyi ya Wilson tours yiyemeje gukomeza kubageza ku byiza nyaburanga ibatembereza mu bice bitandukanye mu Rwanda ku biciro byahanantuwe cyane. Mu mpeza z’iki cyumweru Wilson tours iraberekeza i Karongi.
Hari byinshi tuba tutazi nk’abanyarwanda
nyamara tuba mu Rwanda kandi turi
abanyarwanda. Ugasanga umunyamahanga arakubajije
ngo 'Ese ingagi twumva mu Rwanda
zifite uwuhe mwihariko ?' umwana wawe cyangwa
uwo mu muryango wawe akakubaza ibibazo
nk’ibi ati 'ariko izi ngagi tubona mu
bitabo ziba he?' Cyangwa ati 'ariko ku rutare rwa Ndaba hameze hate?' ese
wamusubiza iki? igisubizo wagikura mu gutembera cyangwa ugatembereza abawe
ufashijwe na Wilson Tours ukarushaho kumenya ibyiza by’u Rwanda.
Nyuma yo kubafasha gutemberezwa mu
bice bitandukanye nyaburanga ku butaka bw’u Rwanda, kuri ubu hatahiwe Karongi
mu burengerazuba bw’u Rwanda. Muzashobora kwibonera Musaho aho abakoloni b’abadage
basize ubwato bwabo mu ntambara ya kabiri y’isi
ndetse n’aho bari barashyize uruganda rw’ikawa ,muzasura urutare rwa
Ndaba mutemberezwe mu kiyaga cya Kivu n’ibindi byiza bitandukanye.
Ni kuri uyu wa 6 taliki ya 16
Gashyantare 2019, guhaguruka ni saa kumi
n’ebyiri z’igitondo. Ibiciro byo byahanantuwe ku banyarwanda n’abaturage bo mu
karere ka Afurika y’uburasirazuba ni ibihumbi 40, naho abanyamahanga ni ibihumbi
50 n’igabanya rya 10 ku ijana ku
bakundana.
Mukeneye andi makuru mwabaza kuri
nimero zikurikira 0783375389 na 0788850725 cyangwa kuri email info@wilsontours.rw.
TANGA IGITECYEREZO