RFL
Kigali

Imvano y’ifoto ya Yvan Buravan na Bertrand yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 13:08
0


Muri iyi minsi imwe mu mafoto y’ibyamamare mu Rwanda iri kuvugwaho cyane n'abantu batandukanye ni iya Yvan Buravan ari kumwe na Rutahizamu w’ikipe ya Mukura VS Bertrand Iradukunda bakiri bato ku ishuri bafite microphone. Benshi bibaza ko aba basore bari abahanzi cyangwa icyo bakoraga bikabacanga.



Ibi byateye amatsiko umunyamakuru wa Inyarwanda.com maze mu kiganiro na Yvan Buravan adutangariza byinshi kuri iyi foto n'ubwo nawe yemeza ko atibukaho byinshi cyane. Yagize ati” Ndibuka ko nigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye naho Bertrand yiga mu wa kabiri La Colombiere, sinibuka neza izina ry’ikinamico twakinaga ariko nzi ko twari turi gukina ikinamico ku ishuri mu rwego rwo gususurutsa abashyitsi bari badusuye.”

UMVA HANO INDIRIMBO ‘CANGA IRANGI’ YVAN BURAVAN YAKORANYE NAACTIVE

Yvan Buravan ahamya ko iki gihe yari ataraba umuhanzi wa muzika icyakora we na Bertrand bakaba bari abahanga mu gukina ikinamico ariko nanone ari abahanga mu guconga ruhago. Ikindi Yvan Buravan yadutangarije ni uko yaririmbaga mu itsinda rya Kingdom of God Ministries ari naryo yareze Yvan Buravan mu gutangira urugendo rwe rwa muzika.

yvan buravan

Yvan Buravan na Iradukunda Bertrand...

Yvan Buravan yatangarije Inyarwanda.com ko kiriya gihe atibuka neza niba wari mu wuhe mwaka ariko ahamya ko ari hagati ya 2010 na 2011. Abajijwe icyo iriya foto ivuze kuri we yagize ati” Iriya foto kimwe n’izindi za cyera zinyibutsa ko mfite aho navuye nkaba mfite aho ngeze ariko nanone bikantera imbaraga zo gukora cyane ngo ngire aho ngera.”

Yvan Buravan kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite, uyu akaba aherutse kwegukana igihembo mpuzamahanga cya Prix Decouvertes aho agiye no gukora ibitaramo bizazenguruka Afurika akazabisoreza i Paris mu Bufaransa. Kuri ubu Yvan Buravan afite indirimbo nshya yakoranye na Active bise ‘Canga irangi’.

REBA HANO INDIRIMBO ‘CANGA IRANGI’ YVAN BURAVAN YAKORANYE NAACTIVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND