Jay Polly yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Inshuti nyazo’ iyi ikaba indirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma y’amezi abiri ataruzura neza afunguwe, uyu ukaba ari wo muvuduko yiyemeje gukoreraho bimutandukanya na Jay Polly wo ha mbere benshi bari baramenyereye.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY ‘INSHUTI NYAZO’

Jay Polly...
Jay Polly yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe yanamaze
gusinyana amasezerano y’imyaka itatu yo kuba akorana na The Mane inzu ifasha
abahanzi aho yasanze abandi bahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha ndetse na
Marina. Iyi ndirimbo nshya ya Jay Polly yakorewe muri The Mane Record aho byitezwe
ko amashusho yayo azajya hanze mu minsi ya vuba nk'uko Jay Polly yabitangarije
Inyarwanda.com.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY ‘INSHUTI NYAZO’