RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Ikiganiro n'abanyapolitike bo muri Canada baje mu Rwanda kugirana ibiganiro na Miss Mwiseneza Josiane-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/02/2019 1:01
12


Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Miss Mwiseneza Josiane yakiriye bamwe mu banyapolitike bo muri Canada baje kugirana nawe ibiganiro mu gushyira mu bikorwa umushinga we.



Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 afite umushinga wo kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda. Aba banyapolitike bo muri Canada baje mu Rwanda kuganira na Miss Josiane Mwiseneza harimo n'umunyarwanda uba muri Canada wiyamamarije kuba umudepite muri icyo gihugu. Ni itsinda ry'abantu babiri ari bo Eve Torees na Jean Claude Aimé Kumuyange. 

Aba bombi bagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA. Eve Torres ni umunyapolitike muri Montreal- CANADA akaba akorana n'abategarugori benshi ku isi. Yadutangarije ko aje mu Rwanda gukorana na Mwiseneza Josiane gushyira mu bikorwa umushinga we kandi yizeye ko Mwiseneza Josiane yiteguye gukorana nawe. Yagize ati: "Ubwo numvaga inkuru ya Josiane byanteye imbaraga zo kumva nakorana nawe, ni amahirwe  kuba twatangirana, tugafatanya uyu mushinga hamwe wo kugabanya igwingira ry'abana. Ndatekereza uyu ni umushinga mwiza ku Rwanda ndetse n'Afurika muri rusange."


Eve Torres na Mwiseneza Josiane i Kanombe


Eve Torres  na Jean Claude Aimé Kumuyange

Umunyarwanda Jean Claude Aimé Kumuyange wazanye na Eve Torres ni umushakashatsi ndetse akaba n'impuguke mu bijyanye n'imibereho mu bukungu bigamije iterambere ry'urubyiruko n'imibereho y'abirabura muri CANADA. Jean Claude yatangarije Inyarwanda ko gahunda ibazanye ari ukuganira na Mwiseneza Josiane, ibiganiro bigamije kumwunganira mu mushinga we nyuma bakazatangariza abanyarwanda ibyavuyemo mu biganiro bazagirana.

Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko mu gihe Miss Mwiseneza Josiane yaba yemeye gukorana n'aba banyapolitite, mu gihe cya vuba umushinga we wo kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda uzatangira gushyirwa mu bikorwa vuba. Mwiseneza Josiane wakiriye aba bashyitsi yari afite akanyamuneza kenshi. Yabwiye inyarwanda.com ko nyuma y'ibiganiro agiye kugirana n'aba bashyitsi yakiriye ari bwo azatangaza byinshi bijyanye n'ibiganiro bazaba bagiranye.

Reba ikiganiro twagiranye n'aba banyapolitike

AHO BAMWE MU BANYAPOLITIKE BO MURI CANADA BAKUYE IGITEKEREZO CYO GUFASHA MISS JOSIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben5 years ago
    Akeza karigura
  • Ukuri5 years ago
    Ngo abanyepolitique !!???,?josiane nawe se asigaye ari muri politique???
  • mugabo adeodatus5 years ago
    nibyo nafashwe kuko umungawe nimwiza
  • Tudor5 years ago
    Iyo Miss Rwanda 2019 izakuba yari igamije gutora umukobwa w'umuhanga, ni wowe wajyaga kuba Miss Rwanda abandi bakaba Miss Cogebanque!
  • Tudor5 years ago
    Bravo Josiane. Afazari wowe!!
  • Hakizima Aimable5 years ago
    Mwiseneza Josiane Turanezerezwe Niyo Gouvernement Ya Leta Zuzubumwe Za American Yajekumushigikira Kugira Atangunze Inshingano Yiyemeje Nivyiza Cane Biradushimishije
  • Zainab djuma 5 years ago
    Twishimiye Ku jisiane yakiriye abanyamahanga bazamufasha gushyira my bikirwa umushinga we
  • Kamena5 years ago
    Uwo mwarabu muzungu yagiye gufasha ab iwabo ko nabo bagwingiye,ubu ntibizabatangaze mubibonye mu binyamakuru na tv zabo ngo baje kurwanya igwingira ry abanyarwanda,abazungu niko babaye nta mafaranga bagira ahubwo bajya gusabiriza mu masoko yaho maze ubwo bagakubita umufuka bakamanyuraho duke akaba aritwo baha abo bana baba bifashishije mu gusaba ubundi ku ma tv na radio zaho bakaririmba ngo bafashije abanyarwanda bagwingiye. Yewe nta rubwa dushaka rw abo banyamahanga abana ni abacu buri mukire wese ahaguruke afashe umwana birahita bikira burundu.
  • Umusabwa Rosette5 years ago
    Imana niyo ishyigikira umuntu disi congratulations mwiseneza umushinga wawe nimwiza cyane
  • JJ5 years ago
    Josian kamubayeho ahubwo!
  • UWIHOREYE Jean Joram5 years ago
    MWISENEZA ARAJE ABIKORE! NI MWIZA WA CONGEBANQUE AREBERA!
  • Veve5 years ago
    Umva mbese ubwo se nkawe ngo ni kamena ari ugusaba ugafasha abandi no guca ababikora intege kd ntacyo ushoboye gukora muri ibyo byose wakora iki? Niyo yahuruza TV z'isi hose ntacyo bitwaye apfa kuba hari icyo yakoze kd kitakozwe nabo bakire uvuga.





Inyarwanda BACKGROUND