Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Miss Mwiseneza Josiane yakiriye bamwe mu banyapolitike bo muri Canada baje kugirana nawe ibiganiro mu gushyira mu bikorwa umushinga we.
Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 afite umushinga wo kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda. Aba banyapolitike bo muri Canada baje mu Rwanda kuganira na Miss Josiane Mwiseneza harimo n'umunyarwanda uba muri Canada wiyamamarije kuba umudepite muri icyo gihugu. Ni itsinda ry'abantu babiri ari bo Eve Torees na Jean Claude Aimé Kumuyange.
Aba bombi bagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA. Eve Torres ni umunyapolitike muri Montreal- CANADA akaba akorana n'abategarugori benshi ku isi. Yadutangarije ko aje mu Rwanda gukorana na Mwiseneza Josiane gushyira mu bikorwa umushinga we kandi yizeye ko Mwiseneza Josiane yiteguye gukorana nawe. Yagize ati: "Ubwo numvaga inkuru ya Josiane byanteye imbaraga zo kumva nakorana nawe, ni amahirwe kuba twatangirana, tugafatanya uyu mushinga hamwe wo kugabanya igwingira ry'abana. Ndatekereza uyu ni umushinga mwiza ku Rwanda ndetse n'Afurika muri rusange."
Eve Torres na Mwiseneza Josiane i Kanombe
Eve Torres na Jean Claude Aimé Kumuyange
Umunyarwanda Jean Claude Aimé Kumuyange wazanye na Eve Torres ni umushakashatsi ndetse akaba n'impuguke mu bijyanye n'imibereho mu bukungu bigamije iterambere ry'urubyiruko n'imibereho y'abirabura muri CANADA. Jean Claude yatangarije Inyarwanda ko gahunda ibazanye ari ukuganira na Mwiseneza Josiane, ibiganiro bigamije kumwunganira mu mushinga we nyuma bakazatangariza abanyarwanda ibyavuyemo mu biganiro bazagirana.
Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko mu gihe Miss Mwiseneza Josiane yaba yemeye gukorana n'aba banyapolitite, mu gihe cya vuba umushinga we wo kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda uzatangira gushyirwa mu bikorwa vuba. Mwiseneza Josiane wakiriye aba bashyitsi yari afite akanyamuneza kenshi. Yabwiye inyarwanda.com ko nyuma y'ibiganiro agiye kugirana n'aba bashyitsi yakiriye ari bwo azatangaza byinshi bijyanye n'ibiganiro bazaba bagiranye.
Reba ikiganiro twagiranye n'aba banyapolitike
AHO BAMWE MU BANYAPOLITIKE BO MURI CANADA BAKUYE IGITEKEREZO CYO GUFASHA MISS JOSIANE
TANGA IGITECYEREZO