Muri iyi minsi ni bwo byemejwe ko Jay Polly yamaze gusinya imyaka itatu mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Nyuma y'uko asinye muri iyi nzu Jay Polly kuri ubu yatangiye ibikorwa binyuranye byiganjemo ibya muzika. Icyakora bitunguranye uyu muraperi ntagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazataramira i Rubavu muri ‘The Mane Simbuka Tour’.
Nk'uko Inyarwanda.com
ibikesha umuyobozi wa The Mane ngo Jay Polly mu minsi ishize ni bwo yasinye
amasezerano y’imyaka itatu akorana n’iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi. Jay Polly agiye gutangira gukorana n’iyi nzu nyuma yo gufungurwa cyane ko mu minsi
ishize yafunzwe amezi atanu azira gukubita umugore we, nyuma yo gufungurwa uyu
muraperi akaba yahise yemeranya imikoranire na The Mane.
Kuri ubu abahanzi
babarizwa muri The Mane barimo Safi Madiba ,Marina ndetse na Queen Cha bagiye gusubukura
ibitaramo batangiye umwaka ushize bya ‘The Mane Simbuka Tour’. Icyakora mu
bazataramira I Rubavu aho bigiye gusubukurirwa Jay Polly uherutse gusinya we
ntagaragaramo. Ibi byatumye tubaza neza impamvu atashyizwemo mu gihe nyamara
ari umwe mu bahanzi bagize The Mane.
Jay Polly ntari mu bahanzi bazataramira i Rubavu mu gitaramo cyateguwe na The Mane
Aha twatangarije ko
impamvu Jay Polly atazitabira iki gitaramo ari uko yinjiye muri The Mane nyuma
atatangiranye n’uyu mushinga, icyakora batangariza umunyamakuru ko uyu muraperi
azitabira uyu mushinga umwaka utaha. Iki gitaramo byitezwe ko kizabera I Rubavu
tariki 2 Werurwe 2019 kibere ahitwa Lakeside aho kwinjira bizaba ari 2000frw.
TANGA IGITECYEREZO