Aissa Cyiza Diana ni yo mazina ye gusa yamamaye nka Aissa Cyiza. Ni umunyamakuru kuri Royal Fm akaba akundwa n'abatari bake kubera ijwi rye. Uyu munyamakurukazi ugira abafana batari bake byatumye tumwegera tugirana ikiganiro kirambuye atuganiriza ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’akazi.
Uyu mukobwa ubusanzwe
akora ikiganiro kitwa AM to PM atangira saa tanu z’amanywa kugeza saa
munani z’umugoroba. Akundwa n'abantu batandukanye kubera ko asoma inkuru
zinyuranye yaba izo mu Rwanda no hanze y’igihugu. Umwihariko w’iki kiganiro ni
uko ari icy’imyidagaduro, gusa ntabwo bibabuza kuvuga byinshi binyuranye.
Aissa cyiza umunyamakuru wa Royal Fm
Aissa Cyiza yatangiye
itangazamakuru mu mwaka wa 2012 ahera ku Isango Star aho yamaze imyaka itatu
aza kujya kuri Royal Fm aho ubu amaze imyaka ine. Ni umunyamakuru wavutse
mu 1990, yiga amashuri abanza muri Ecole Primaire de Muhima. Yahavuye atangira ayisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aho yavuye ajya kwiga indimi
muri St Joseph i Kabgayi, akaba yarahavuye ajya kwiga muri ICK aho yigaga
itangazamakuru icyakora aza guhagarika bitewe n'uko yabonaga bimuvuna.
Aissa Cyiza
yahagaritse kwiga ibijyanye n’itangazamakuru muri ICK ubwo yari arangije umwaka
wa kabiri. Kuri ubu ari kurangiza amasomo ye muri ULK aho ari kwiga ibijyanye na Internation Relations. Uyu munyamakurukazi aganira na Inyarwanda.com
yadutangarije ko ku bwe yakuze atekereza ko azaba umuyobozi ukomeye gusa ubwo
yageraga mu mashuri yisumbuye i Kabgayi ni bwo yaje kubona ko ashobora kuvamo
umunyamakuru abijyamo gutyo.
Aissa Cyiza,... amaze imyaka 7 mu itangazamakuru ryo mu Rwanda
Yavuze ko arangiza ayisumbuye yabonye buruse ngo ajye kwiga ubwarimu muri KIE, gusa aza
kubivamo kubera urukundo yari afitiye itangazamakuru. Aissa Cyiza avuga ko
nk'umukobwa gukora itangazamakuru byamworoheye kubera ko yari azi icyo ashaka,
icyakora agahamya ko ku bakobwa cyane bidakunze koroha n'ubwo nanone atari ibintu
bikomeye cyane muri uyu mwuga.
Atanga inama ku
bakobwa bifuza kuba abanyamakuru Aissa Cyiza yatangaje ko akazi k’itangazamakuru
ari ikintu cyiza ndetse abashishikariza kuba bakunda uyu mwuga ariko nanone abasaba kwiga ndetse bagashyira imbaraga mu gushaka gukora itangazamakuru.
REBA HANO IKIGANIRO
KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA AISSA CYIZA UMUNYAMAKURU KURI ROYAL FM
TANGA IGITECYEREZO