Don Moen yaririmbye mu gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’, yahuriye ku ruhimbi n’abanyarwanda barimo Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Nduwayo Columbus, Emmy R., Levixone wo muri Uganda, Timothy wo muri Kenya n’abandi.
Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali
Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Cyatangiye saa
kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’), gisozwa saa yine n’igice (22h:30’).
Cyateguwe na RG-Consult inc ifatanyije na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda.
AMAFOTO:

Mike Karangwa n'umukunzi we bitegura kurushinga

Miss Umunyana Shanitah yari muri iki gitaramo cyururukije imitima ya benshi

Umunyamerika Mariam

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi na Janvier Muhoza mu gitaramo cya Don Moen

Dr Vuningoma Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Umuco n'Ururimi


Aime Uwimana na Dominic Ashimwe

Umunya-Kenya Thimothy yaririmbye muri iki gitaramo

Levixone wo muri Uganda yaririmbye muri iki gitaramo nawe.
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com
