RFL
Kigali

Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Active Group mbere y'uko atangira ibitaramo bizazenguruka Afurika–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2019 21:20
1


Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI agahita amenyeshwa ko agomba gukora ibitaramo bizazenguruka ibihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa, kuri ubu yasohoye indirimbo yakoranye na Active.



Ibi bitaramo Yvan Buravan agiye kubitangira muri uku kwezi kwa Gashyantare nyuma y'uko azaba avuye muri Amani Festival, iserukiramuco rya muzika  ribera muri RDC. Mbere y'uko atangira ibi bitaramo Yvan Buravan yabanje gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye n’itsinda rya Active, indirimbo bise ‘Canga irangi’.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘CANGA IRANGI’ YA YVAN BURAVAN NA ACTIVE GROUP

Iyi ndirimbo aba bahanzi bose bahuriye muri New Level bagaragaje ko bayikoranye tariki 1 Ukuboza 2018 ubwo Yvan Buravan yamurikaga Album ye ya mbere yise ‘Love Lab’ bityo bayiririmbana ku rubyiniro gusa itarasohoka. Ibi bivuze ko iyi ari imwe mu ndirimo ziri kuri Album ya mbere ya Buravan ariko ikaba yari itarajya hanze.

yvan buravan

Yvan Buravan agiye gutangira gukora ibitaramo bizenguruka Afurika

‘Canga irangi’ indirimbo nshya ya Yvan Buravan na Active Group yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh mu gihe mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob aba bakaba n'ubusanzwe ari abagabo bakorana na New Level bya hafi ndetse bakaba ari nabo bakorera aba bahanzi bose.

REBA HANO INDIRIMBO ‘CANGA IRANGI’ YA YVAN BURAVAN NA ACTIVE GROUP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • izabayo gerard5 years ago
    turayemera kbs





Inyarwanda BACKGROUND