Mugisha Moise umwe mu banyarwanda bagize ikipe y’igihugu yahatanaga muri Tour de l’Espoir 2019, yatwaye agace ka nyuma k’iri siganwa ubwo yasozaga ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 103.4 (103.4 Km).
Ni urugendo rwa nyuma rwa Tour de l’Espoir 2019 yatangiye
kuwa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, ariko ntabwo mu duce twabanje byaje
korohera ikipe y’u Rwanda kuko ari agace kamwe rukumbi aba basore babashije
kwegukana mu duce dutanu (5) twari tugize iri siganwa ryaberaga muri Cameroun.
Nyuma yo gusoza ari uwa mbere, Mugisha Moise yabwiye
abanyamakuru ko kuri we yumva nta kindi yavuga uretse gushimira Imana
yamushoboje gutwara agace k’isiganwa kuko ngo byari bigoye.
“Nta kindi navuga kirenze kuba nashimira Imana kuko uyu munsi
byari bikomeye cyane. Birashimishije ku gihugu cyanjye cy’u Rwanda ariko
bamfashe dushime Imana kuko kari akazi gakomeye”. Mugisha Moise
Mugisha Moise umunyarwanda watwaye agace ka Tour de l'Espoir 2019
Abakinnyi batandatu bagize Team Rwanda yakinnye Tour de
l’Espoir 2019 barimo; Eric Manizabayo, Samuel Hakiruwizeye, Nkurunziza Yves,
Mugisha Moise, Jean Damascene Ruberwa na Nzafashwanayo Jean Claude.
Turacyashakisha ibihe abakinnyi bakoresheje………
TANGA IGITECYEREZO