RFL
Kigali

VIDEO: Bertrand Muheto uzwi nka B Threy mu njyana ya KinyaTrap yavuze ko indirimbo ye ‘Hama Hamwe’ itagamije intambara mu baraperi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/02/2019 17:19
0


Umuhanzi ukizamuka mu njyana nshya cyane mu buhanzi bwo mu Rwanda, KinyaTrap dore ko ari we na mugenzi we bayitangije muri iki gihugu yatuganirije ku ndirimbo ye nshya ishobora gufatwa nk’ubushotoranyi ku bandi bahanzi.



Yitwa Bertrand Muheto, akoresha B Threy nk’izina ry’ubuhanzi, akora injyana ya KinyaTrap Music akaba akorera muri Label nshya yitwa Green Ferry. B Threy afatanyije na mugenzi we Bushali The Trigger nibo bazanye iyo njyana nshya ya KinyaTrap kuri ubu ikaba imaze gukundwa n’abatari bake. KinyaTrap nk’uko B Threy yabisobanuye, ni nk’umwana wa Hip Hop mu buryo bwa Kinyarwanda n’iKinyabupfura.

B Threy

B Threy umwe muri 2 batangije injyana ya KinyaTrap

Agitangira kudusobanurira indirimbo ye nshya ‘Hama Hamwe’ yatubwiye ko yashakaga gusa n’ukangara avuga ko bagomba kumwitega bahamwe hamwe abereke ibyo atunze nk’impano. B Threy yavuze abo yari agamije kubwira ati “Nyandika nari mfite igitekerezo cyo kubwira abaraperi muri rusange bo mu Rwanda, abato n’abakuru. Birasanzwe kwivuga no gukangana muri Hip Hop bituma abafana barushaho kukugirira icyizere…Byose bifite aho bihuriye na Album yanjye kuko zikurikirana ku mazina nk’icyivugo.”.

Kanda hano urebe indirimbo 'Hama Hamwe' ya B Threy mu njyana ya KinyaTrap

Uyu musore akomeza gushimangira ko ataraza ahubwo avuga ko bakwiye kumwitega no kumwitegura cyane kuko ntaraza. Avuga ko Video ye, indirimbo ye muri rusange itagamije kuzamura intambara hagati n’abahanzi bagenzi be, ahubwi ari ukuryoshya umuziki nta kindi kibi ati “Ntabwo ari ugushaka kwattacka bagenzi banjye ahubwo nashakaga kwerekana ishusho y’umuziki nyarwanda, kwereka abakunzi banjye n’abakunzi b’injyana ya KinyaTrap muri rusange.” Yakomeje avuga koi bi nta mpamvu yo kuba byamuteranya na bagenzi be ahubwo bakwiye gutahiriza umugozi umwe.

B Threy

Intego ya B Threy mu ndirimbo 'Hama Hamwe' si ugushoza intambara mu baraperi

Mu kiganiro kandi, B Threy yavuze ku buryo itangazamakuru mu minsi yashize ritahaga agaciro abahanzi bakizamuka ndetse n’abakora Hip Hop by’umwihariko ariko agashimira cyane INYARWANDA.COM abwira umunyamakuru wayo ko byamutunguye cyane gutumirwa mu kiganiro Asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira cyane banageza kure indirimbo ye nshya ‘Hama Hamwe’.

Kanda hano urebe ikiganiro B Threy yavugiyemo byinshi ku ndirimbo ye 'Hama Hamwe'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND