RFL
Kigali

Ibyamamare muri filime Aki na Pawpaw bo muri Nigeria bagiye gutaramira mu Rwanda ku munsi wahariwe abakundana 'St Valentin'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2019 14:22
0


Chinedu Ikedieze na Osita Iheme bamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019. Aba bakinnyi bamenyekanye cyane muri filime bagiye bakina bari kumwe, nyinshi muri zo zanakunzwe no mu Rwanda, kuri ubu bagiye kuza mu gitaramo bazahuriramo n'abanyarwenya bo mu Rwanda.



Aba bakinnyi ngo bazaba baje gutangiza umushinga wo kureba uko bahuza sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria, hamwe na bamwe mu bakora sinema mu Rwanda bazanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda.

Aba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bamenyekanye cyane kuri filime zo muri Nigeria. Belinda Murerwa uhagarariye Kigali Entertainment Promoters, sosiyete yatumiye ibi byamamare, yatangarije Inyarwanda.com ko aba bagabo bazava mu Rwanda banahakoreye igitaramo cyahujwe n'umunsi w'abakundana.

Baby Police

Yagize ati “Nibyo bagiye kuza gutangiza umushinga munini urimo na studio itunganya filime, uzafasha abakora firime mu Rwanda guhuza imikorere na bagenzi babo muri Nigeria, ariko kandi bazataramira abanyarwanda cyane cyane ku munsi mukuru wahariwe abakundana aho bazafatanya n'abanyarwenya bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu gitaramo kizabera Camp Kigali.”

Ku munsi mukuru w’abakundana Valentine’s day uba Tariki 14 Gashyantare, abakunzi b’ibi byamamare bazishimana muri Camp Kigali aho kwinjira ari 5,000, 10,000 ndetse n’ameza y’abantu umunani ku mafaranga 200,000. Aha bakazaba bafatanya n'abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonke, Babou, Mr Fyoo na Joshua  bose bamaze kwamamara mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND