Umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku izina rya Yverry yashyize hanze indirimbo ’Umutima’ ngo yakoze ashaka gutura abakundana bose. Ni mbere y’iminsi mike ngo hazihizwe umunsi w’abakundana wa Saint Valentin. Ni indirimbo ya mbere nshya ashyize hanze muri 2019 umwaka uyu muhanzi atangaza ko afitemo gahunda nyinshi.
Yverry yinjiye muri Studio bwa mbere mu mwaka wa 2011 ahera ku ndirimbo yitwa “Igihango” yakoreye muri Studio ya Kina Music hamwe na Producer Clement. Nyuma yaje kujya kwiga ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo yiga ibijyanye n’ijwi ndetse yihugura no mu gucuranga ibikoresho bya Muzika harimo Piano na Guitar.
UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUTIMA' YA YVERRY
Indirimbo Yverry yamenyekaniyeho harimo; Nkuko njya mbirota, Uragiye, Mbona dukundana, Naremewe wowe, Uzambabarire n’izindi nyinshi zibanda cyane ku
rukundo ari nabyo bituma akunda gutumirwa mu bukwe bunyuranye ndetse
n’ibitaramo harimo icyo azataramiramo tariki 14 Gashyantare 2019 i Gikondo kuri
Miami Bar ahahoze hitwa kwa Virgile cyateguwe na Kate Gustave.
Indirimbo nshya Yverry yashyize hanze...
Yverry kandi ari mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Salax Awards 2019 mu cyiciro cy’abitwaye neza muri RNB kirimo Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Yvan Buravan, King James, Yverry, Edouce, Peace Jolis na Aime Bluestone.
TANGA IGITECYEREZO