RFL
Kigali

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/02/2019 12:09
1


Rwatubyaye Abdul umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yageze mu ikipe Sporting Kansas City ibarizwa i Kansas muri Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asinya amaserano y’umwaka w’imikino 2019 ariko harimo ko yanageza mu 2022.



Sporting Kansas City ni ikipe yashinzwe mu 1996 kuri ubu ikaba imaze imyaka 23 ibayeho. Iyi kipe yaguze Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 bagirana amasezerano yo kubakinira muri uyu mwaka wa 2019 ariko bavugana ko bibaye byiza muri uyu mwaka yazakomeza kubabera umukinnyi mu 2020, 2021 na 2022. 

Gusa nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul azongerwa ku rutonde rw’abakinnyi bazakoreshwa nyuma y'uko icyangombwa cye kizaba kimaze kuva muri FIFA gishyikirijwe ikipe ya Sporting Kansas City.

Sporting Kansas City ni ikipe iri mu cyiciro cya mbere ikaba ikinira amarushanwa mu gice cy’iburengerazuba, igice yagezemo muri 2015 kuko mbere yaho yabaga mu gice cy’iburasirazuba.


Rwatubyaye Abdul umukinnyi mushya muri Sporting Kansas City

Mu 2018 iyi kipe yasoje ku mwanya wa mbere mu gice cy’iburengerazuba ariko iza kujya ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange rw’amakipe y’iburasirazuba n’iburengerazuba ashyizwe hamwe.

Rwatubyaye Abdul yari atangiye umwaka wa gatatu mu ikipe ya Rayon Sports, ikipe yagezemo avuye muri APR FC, ikipe yakuriyemo akanagira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ni twa jerime 5 years ago
    amahigwe masa





Inyarwanda BACKGROUND