Kigali

Umuhigo wa Top Up Fashion biyemeje kwesa binyuze mu kumurika imideri-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/02/2019 11:51
0


Umunsi ku munsi umwuga wo kumurika imideri mu Rwanda ugenda ukura cyane, ari nako hagenda haboneka amaraso mashya yinjira muri uyu mwuga. Itsinda Top Up Fashion ni urubyiruko rwibumbiye hamwe mu rwego rwo kwamamaza gahunda ya Made in Rwanda.



Top Up Fashion ni urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rufite intego yo gutanga umusanzu mu kumurika  imideri mu Rwanda, gusa nk'uko babyivugira bafite intego yo gukundisha abanyarwanda n’abatuye isi bose ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda). 

INYARWANDA iganira na Manzi Maurice ushinzwe ibikorwa bya Top up Fashion yadutangarije ko umuhigo wa mbere bafite ari ukumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda. Ati: “Intego yacu ya mbere (1) ni uguteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda (Made in Rwanda) tuzabanza tubikundishe abanyarwanda, nyuma tuzagenda tubigeza ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byajya bihangana n’ibindi ku rwego rw’isoko mpuzamahanga.” 


Manzi yakomeje agira ati: “Twe nka Top Up Fashion uburyo turi gukoresha mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, ubu turi kwibanda ku mbuga nkoranyamabaga, rimwe na rimwe tukaka umwanya mu birori bigiye bitandukanye tukagaragariza abantu ibikorwa byacu."

Iri tsinda rya Top Up Fashion ryatangiye tariki 23 Ukwakira 2017 mu kigo cy’amashuri cya Ecole Saint Bernadette de Kamonyi, ritangizwa n’abasore bane(4) aribo Manzi, Aime, Prince na Yvan. Ni itsinda rihuriyemo n'urubyiruko rwakuze rukunda kumurika imideri.

Uru rubyiruko rwaje kugira igitekerezo cyo gutangiza Top Up Fashion bahuriye ku ishuri, biha intego nyamukuru ari iyo twavuze ruguru yo gukundisha Abanyarwanda n’abatuye isi hose  kubakundisha ibikorera mu Rwanda (Made in Rwanda). Bivugira ko bumwe mu buryo bari gukoresha ari ugu koresha imbuga nkoranyambaga, gusa vuba aha bazatangira kwitabira amaserukira muco agenda aba hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND