Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ y'ubutumwa bw’ubwiyoroshye-VIDEO

Imyidagaduro - 06/02/2019 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ y'ubutumwa bw’ubwiyoroshye-VIDEO

Umuririmbyi akaba n’umunyempano mu njyana Gakondo, Clarisse Karasira, yamaze gusohora amashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ yanyujijemo ubutumwa bw’ubwiyoroshye. Avuga ko ari indirimbo idafite umudiho ahubwo igendereye ubutumwa kuruta injyana.

Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gashyantare 2019 nibwo Clarisse Karasira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’. Yabwiye INYARWANDA,  iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ntizagushuke’ yakubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kudateshuka ku ntego z’ubuzima. 

Ati “Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ubwiyoroshye no kudateshuka ku ntego nziza z’ubuzima kubera ubuzima runaka urimo.

Yakomeje ati “ Ni indirimbo y’Inyarwanda idafite umudiho igendereye ubutumwa kuruta injyana. Igiyemo ingoma yajyamo injyana y’ikinyemera. Ni gakondo kuko iritsa ku mibereho y’abanyarwanda."

Mu gihe amaze mu muziki, Clarisse Karasira amaze gukora indirimbo ‘Giraneza’, ‘Rwanda shima Imana’ zisanganiwe na ‘Ntizagushuke’

Clarisse Karasira yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ntizagushuke'.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIZAGUSHUKE' YA CLARISSE KARASIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...