Muri Kanama umwaka wa 2018 ni bwo habaye ikiganiro n'abanyamakuru cyavugaga ko mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo Music Awards Rwanda bizajya bihabwa abahanzi. Nyuma y'iki kiganiro n'abanyamakuru cyatangarijwemo ibyiciro abahanzi bazahemberwamo ndetse n'amatariki yo gutangiraho ibi bihembo aratangazwa.
Nyuma amatariki yarageze amaso y'abari babitegereje ahera mu kirere, nta mpamvu yari yagatangajwe yatumye bisiba cyangwa byigizwa inyuma ariko byose Muyoboke Alex yabitangaje, avuga uko ibi bihembo byaburijwemo nyamara byari byitezwe n'abatari bacye bakurikiranira hafi ibya muzika y'u Rwanda. Muyoboke Alex yatangaje ibi mu kiganiro Sunday Night cya Isango Star kuri iki cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019.
Muyoboke Alex yatangarije abanyamakuru ko icyatumye Award yabo iba ihagaze ari uko hari ubushobozi batarabona ariko bagitekereza kuri ibi bihembo. Yakomeje avuga ko uko bari ikipe nini n'ubu igihari kandi bagikorana inama nyinshi ku buryo igihe nikigera bazasubukura umushinga wabo.
Ibi bihembo byari byatangijwe imbere y'itangazamakuru...
Muyoboke Alex uzwiho kutarya indimi yatangaje ko mu by'ukuri bahuye n'ikibazo cy'ubushobozi no kutagira umuterankunga bityo bikaba byari bigoye kuba batanga ibi bihembo badafite ubushobozi buhagije ari nabwo bakomeje gushakisha.
Ibi bihembo 'Music Awards Rwanda' byari byitezwe ko bizajya bitangwa buri mwaka mu birori ngarukamwaka. Ibi bihembo byagombaga gutangwa bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 mu birori byari kuba byarabaye tariki 1 Ukuboza 2018.
TANGA IGITECYEREZO