RFL
Kigali

FOOTBALL: Haravugwa iki ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2019 8:09
0


Turi kuwa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, umunsi amakipe akomeje kwiyubaka buhoro buhoro bategereje ko imikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019 igomba gutangira kuwa 18 Gashyantare 2019.



Kuri uyu wa Mbere rero hari amakuru ajyanye n’abakinnyi bongereye amasezerano mu makipe basanzwemo mu gihe abandi bamaze kugera mu yandi makipe ndetse abandi bakaba bafashe ingendo bagana hanze y’u Rwanda gushaka ahandi bakina.

Duhereye mu mujyi wa Kigali, ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu gikombe ngaruka mwaka cyo kwibuka Intwari z’u Rwanda bikagaragara ko bafite ibibazo muri gahunda zo gutaha izamu, iyi kipe irimo amakuru avuga ko hari abakinnyi babiri benda kuyijyamo kugira ngo bacyemure ikibazo cy’ibitego bikomeje kuba iyanga.

Ku ikubitiro, umukinnyi bivugwa ko ashobora kwinjira muri AS Kigali ni Biramahire Abeddy ukinira CS Sfaxien muri Tunisia.


Biramahire Abeddy ashobora kugaruka mu Rwanda akajya muri AS Kigali

Muri Nzeli 2018 nibwo Biramahire Abeddy yageze muri CS Sfaxien. Kuri ubu amakuru ahari nuko uyu musore yaba atameranye neza n’iyi kipe bityo akaba yahitamo kugaruka mu Rwanda akaba akinira AS Kigali.

Undi mukinnyi bivugwa ko afitanye gahunda ya hafi na AS Kigali ni Sibomana Patrick Pappy umukinnyi ukina aca mu mpande akaba yaranabaye muri APR FC mbere gato yo kujya Shakhtyor Soligorsk muri Belarus. Kuri ubu uyu mugabo aho ari mu Rwanda biravugwa ko ibiganiro na AS Kigali byabaye ndetse akaba yanatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona yambara umuhondo n’ubururu.

Ally Niyonzima ukina hagati muri AS Kigali n’Amavubi, nyuma yuko gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda ibaye nk’aho ihagaze gato, uyu mukinnyi utari mubi mu beta bari imbere mu gihugu biravugwa ko yaba yatangiye kumvikana  n’ikipe ya APR FC iheruka gutwara igikombe cy’Intwari 2019 itsinze Rayon Sports igitego 1-0.


Ally Niyonzima umwe mu bakinnyi bivugwa ko ari mu nzira igana muri APR FC

Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC ubwo yaganiraga n’abakunzi b’ikipe ya APR FC kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, yavuze ko APR FC igomba gutangira imikino yo kwishyura ifite abakinnyi babiri bashya b’abanyarwanda.

Lomami Andre waciye mu makipe nka APR FC na Kiyovu Sport ariko akaba yari muri AS Muhanga, amakuru ahari aravuga ko uyu mugabo yaba ageze kure gahunda yo kugana muri Mukura Victory Sport, ikipe imeze neza mu yindi myanya ariko ikaba ifite ikibazo mu busatirizi.


Lomami Andre ashobora kuva muri AS Muhanga agana muri Mukura VS

Ku gica munsi cyo ku Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019 nibwo Imanishimwe Emmanuel wari myugariro w’ibumoso mu ikipe ya APR FC n’Amavubi yafashe indege imuganisha muri Serbia aho agiye gushakira amahirwe yo kuba yahakomereza umwuga we wo gukina umupira.


Imanishimwe Emmanuel ubwo yari ku kibuga cy'indege i Kanombe kuri iki Cyumweru   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND