RFL
Kigali

Uruganda Volkswagen rwo mu Budage ruteganya kujya ruteranyiriza imodoka muri Ethiopia

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/02/2019 13:22
0


Nyuma y'u Rwanda na Kenya uruganda rw'abadage rukora imodoka Volkswagen rugiye guteranyiriza imodoka mu ihembe ry'Afurika y'uburasirabuba mu gihugu cya Ethiopia.



Itangazo ry'uru ruganda Volkswagen rivuga ko ruzubaka aho guteranyiriza imodoka muri Ethiopia ndetse rukubaka n'ikigo cy'amahugurwa, kizajya gihugura abakozi b'uru ruganda.

Nk'uko icyegeranyo cy'ikigo Deloitte cyo mu mwaka wa 2014 kibigaragaza, Ethiopia ni cyo gihugu kirimo umubare muto cyane ku isi w'abatunze imodoka, ku mpuzandengo y'imodoka ebyiri gusa kuri buri baturage 1000. Impamvu abanya -Ethiopia batitabira kugura imodoka ngo ni uko babona bihenze kubera ko imisoro yo kwinjiza imodoka muri iki gihugu iri ku kigero cya 200%.

Ubusanzwe abanya-Ethiopia basanzwe bagira n'umunsi ngarukamwaka imodoka zikumirwa mu mihanda yose y'iki gihugu bagakora imyitozo ngororamubiri, uyu munsi uzwi nka Car Free Day wizihijwe bwa mbere muri iki gihugu mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2018. Bitandukanye no mu Rwanda, hari agace katagerwamo imodoka kazwi nka car free zone ndetse hariho n'umunsi ngarukakwezi uzwi nka Car free day aho abantu batandukanye bitabira gukorera hamwe imyitozo ngororamubiri.

Ubushakashatsi bw'ikigo Deloitte bugaragaza kandi ko abanyafurika benshi batunze imodoka zituruka mu buyapani.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND