RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abana b'ibitambambuga bakoresha ibyuma by'ikoranabuhanga igihe kirekire batinda gukura

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/02/2019 21:51
0


Ubushakashatsi bugari bwakorewe muri Canada buvuga ko kureka umwana w'igitambambuga akamara igihe kinini akoresha ibyuma by'ikoranabuhanga, bishobora gutinza gukura kwe agatinda kugira ubushobozi bwo kumenya kuvuga ururimi no gushyikirana n'abandi.



Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bagera hafi ku 2500 bafite imyaka ibiri y'amavuko. Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi ni uguhwitura ababyeyi. Izi mpuguke zakoze ubu bushakashatsi zagaragaje ko abana batagakwiye kwemererwa gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mbere y'uko nibura buzuza amezi 18 y'amavuko.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru JAMA Paediatrics cyandika ku bushakashatsi ku buvuzi bw'abana.

Aba bahanga bavuga ko iyo abana bato bahanze amaso ibikoresho by'ikoranabuhanga, bashobora gucikwa n'amahirwe yo kwimenyereza no gufata mu mutwe ibindi bintu by'ingenzi. Gukoresha ikoranabuhanga ngo bishobora kwitambika mu mwanya abana bagakoresheje bashyikirana, bikaba byagabanya ingano y'igihe abana bagakoresheje bakina imikino nko kwiruka, kurira no kwitoza ibindi bintu nubwo bwose kera kabaye bashobora kugera aho bagakina iyo mikino.

abana

Inama itangwa ni iyihe ?

Dr Sheri Madigan umuganga akaba umushakashatsi n'umwalimu muri kaminuza ya Calgary muri Canada , umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko hakwiye kugenzurwa ko igihe abana bakoreshamo ikoranabuhanga kitivanga n'ighe cyo "kuganira imbonankubone cyangwa igihe cyo kuba hamwe n'abagize umuryango".

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND