Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 28’ w’umukino abyaje umusaruro umupira yahawe na Issa Bigirimana umukinnyi umaze kugaragaza ko ashobora ikipe ya Rayon Sports.

APR FC bamanika igikombe cy'Intwari 2019

AS Kigali WFCC yahawe igikombe mu cyiciro cy'abagore kuko yatsinze Scandinavia WFC
Nyuma yo kuba APR FC yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda, byaje kuyihira kurusha Rayon Sports yasabwaga kunganya igahita itwara igikombe.

Nshuti Dominique Savio yatsinze ikipe yahozemo
APR FC yari ifite amanota atatu (3) yakuye kuri Etincelles FC kuko yatsinzwe na AS Kigali. Amanota atatu (3) yatumye buzuza amanota atandatu (6) mu mikino itatu (3) bahita banazigama ibitego bine (4). Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota ane (4) ikaba izigamye igitego kimwe (1).

Issa Bigirimana imbere ya Habimana Hussein myugariro wa Rayon Sports
AS Kigali yafashe umwanya wa kabiri kuko yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 bityo igahita yuzuza amanota atanu (5), nta gitego ibazwa nta n’icyo izigamye. Etincelles FC yasoje ku mwanya wa kane (4) n’inota rimwe ikaba irimo umwenda w’ibitego bitandatu (6).

Abafana ba APR FC bariye neza umunsi w'Intwari
Abafana ba Rayon Sports ntabwo bishimiye gusubirwa na APR FC iheruka kubatsinda muri shampiyona

Jonathan Raphael Da Silva (11) aguruka na Rusheshangoga MIchel (22)
Mugisha Francois Master yakinnye iminota 90'
Rusheshangoga Michel (22) yari kapiteni wa APR FC kuko Mugiraneza JP atakinnye

Buregeya Prince Caldo (18) imbere ya Michael Sarpong (19)
11 ba APR FF babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)