Umuhoza Ange umaze kumenyakanye ku izina Mimi mu biganiro bitandukanye akorera ku mbuga nkoranyambaga, yamaze gutangiza umushinga uzafasha abatishoboye witwa ‘The Rwandan village project’.
The Rwandan Village Project’ Ni umushinga watangiranye n’imiryango umunani (8) irimo abana mirongo itatu na batatu (33) ndetse cumi n’icyenda (19) ni bo biga mu mashuri abanza. Tariki ya 1 Gashyantare 2019 habaye igikorwa cyo gusangira n’iyi miryango ndetse bashyikirizwa ibikoresho n’ibiribwa bizabafasha muri uku kwezi kwa Gashyantare. Mimi yatangarije INYARWANDA aho igitekerezo cyavuye cyo gutangiza uyu munshinga. Yagize ati: “Igitekerezo cyo gutangira umushinga ni igitekerezo nahoranye kuva cyera cyane. Kubera ahantu twari dutuye hari abana benshi baba mu muhanda nkumva nzagira icyo nkora kugira ngo mfashe abo bana.”
Mimi yakomeje agira ati: “Uyu mwaka twahereye ku gikorwa cyo gushyira abana mu ishuri kuko ni bwo bushobozi twari dufite , uyu mwaka twatangiranye n’abana cumi n’icyenda (19) biga mu mashuri abanza.”
Abana cumi n'icyenda (19) nibo bari gufashwa bahawe n'ibikoresho byishuri
Umubyeyi witwa Ayingeneye Jacqueline ufite abana batatu bafashwa na ‘The Rwandan Village Project’ yatangarije INYARWANDA ko yari yarihebye yibaza uko abana be baziga. Yagize ati: “Jyewe nari naranihebye nkavuga ngo abana bajye ntibaziga kubera ubushobozi bukeya none Imana yabahaye umushinga nta n'icyo nanyishinza.”
Ayingeneye Jacqueline ahabwa ibiribwa n'ibikoresho bizamufasha mu kwezi kwa Gashyantare
Uyu munshinga wita ku mibereho y'aba bana harimo kubabonera ibibatunga, amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri ndetse no kubatoza indangagaciro za kinyarwanda binyuze mu biganiro bagenda babategurira. Buri kwezi buri muryango uba wemerewe ibiribwa bikwiriye abagize umuryango wose, ndetse n’ibikoresho bibafasha mu buzima busanzwe.
‘The Rwandan Village Project’ yatangiye gukora neza mu Ukuboza mu mwaka wa 2018, ikaba ifite intego yo gufasha imiryango itishoboye mu kubagezazaho ibikorwa bitandukanye kugira ngo bave mu bukene, bazashobore kwibeshaho ndetse bafasha n’iyi miryango kwihangira imirimo. Mimi abona ko abanyarwanda bo ubabwo bihagije hagati yabo, bagomba kwiyizera bagafashanya badategereje inkunga, bagakorera hamwe, bagashyira hamwe ubundi inkunga zindi zikazaza hari aho bo ubwabo bagejeje.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Mimi ndeste n'ababyeyi batoranijwe n'uyu mushinga
TANGA IGITECYEREZO