Andy Bumuntu uri gutegura alubumu yasohoye indirimbo ‘Appreciate’ yahishuriwe n’Imana mu nzozi - YUMVE

Imyidagaduro - 01/02/2019 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Andy Bumuntu uri gutegura alubumu yasohoye indirimbo ‘Appreciate’ yahishuriwe n’Imana mu nzozi - YUMVE

Umuhanzi uririmba mu njyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda, Kayigi Andy Dick Fred, waryubatse nka Andy Bumuntu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Appreciate’ yamurikiwe n’Imana mu nzozi.

Andy Bumuntu  yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Appreciate’ yayaretswe mu gicuku n’Imana ahishurirwa kuyikora. Yagize ati “Indirimbo ‘Appreciate’ nayeretswe mu gicuku. Nyuma y’uko ndose ndi ku rugamba gusa ndarurokoka nicura mfite injyana yayo nuko mfata gitari mu gicuku."

Yahise ayishyira Producer Bob umushinga wo gukora iyi ndirimbo ‘Appreciate' utangira uko. Iyi ndirimbo yiyongereye ku rutonde rw’indirimbo ziri kuri albumu yatangiye gutunganya.  

Yifuza ko alubumu yasohoka mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha . Alubum iri gukorwa magingo aya izaba igizwe n’indirimbo 11 harimo  ‘Ndashaje’, ‘Mukadata’, ‘Mine’ na ‘Stay’ zasohotse mbere.

Andy Bumuntu ari gutegura alubumu yakubiyeho indirimbo 11.

UMVA HANO INDIRIMBO 'Appreciate' ya Andy Bumuntu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...