Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, aratangaza ko umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri we ufite igisobanuro kinini. Ni umunsi aba yifuza gushimira buri wese wagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruva aho rwari ruri kugera aho rugeze uyu munsi.
Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo'. Ni ku nshuro ya 25, u Rwanda rwibuka Intwari z’Igihugu. Binyuze mu kiganiro Versus cya Televiziyo y’u Rwanda gikorwa n’Umunyamakuru, Nzeyimana Lucky, Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yabajijwe icyo ‘umunsi w’intwari z’igihugu uvuze kuri we ndetse n’uko awufata’.
Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavuze ko ari umunsi ukomeye kuko hibukwa abataratinye kujya ku rugamba, bagatanga ubuzima bwabo n’ibindi...
Yagize ati “Umunsi w’intwari kuri njyewe nywufata nk’umunsi ukomeye. Ni umunsi twibukaho abatubanjirije batatinjye kujya ku rugamba, batatinye kubura ubuzima, batatinye guta imiryango yabo, batanatinye ikintu icyo ari cyo cyose.
Yungamo ati “Ni umunsi tubahereza icyubahiro
bakwiye. Ntabwo intwari ari umuntu wapfuye gusa…Hari ho n’intwari zikiriho.
Rero umunsi w’intwari ndawishimira, ndawizihiza cyane,... Nshobora
kuba ntari mpari ariko ndasoma, ndareba ama-video, njya muri ‘museum’. Nagiye
kuri ‘parliament’ muri boot camp."
Yakomeje avuga ko ubwo bari mu mwiherero w’irushanwa
rya Miss Rwanda 2019, basuye inteko Nshingamategeko y’u Rwanda abona ko
abanyawanda batigeze bisubiza inyuma ahubwo iteka baharaniye ubutwari.
Ati “ Njyewe njya muri ‘parliament’ byanyigishije ikintu kinini, byanyeretse y’uko abanyarwanda batigeze na rimwe bisubiza inyuma ngo bumve y’uko hari icyo batinya, abanyarwanda ni intwari. Umunsi w’intwari rero mba numva nashima buri munyarwanda wagize icyo akora kugira ngo dukure u Rwanda ha handi rwari ruri kugera ho turugejeje ubu ng’ubu.”
Nimwiza Meghan niwe Nyampinga w’u Rwanda 2019, yatowe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 mu birori byabereye muri Intare Conference Arena ahigitse abakobwa 20 bari bahataniye ikamba.
Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho
kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura no
mu bwitange buhebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe
n’amananiza. Ibyiciro by’intwari z’igihugu ni bitatu: Imanzi, Imena
n’Ingenzi.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABO KU ISHURI S.O.S GACURIRO AHIZE NIMWIZA MEGHAN
TANGA IGITECYEREZO