RFL
Kigali

Menya akamaro k’umunyu wa manganese ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/01/2019 18:49
0


Manganese iboneka mu myunyungugu umubiri wacu ukenera kuko ukenera hafi ya 2500 mg buri munsi kugira ngo ukore imirimo inyuranye niyo mpamvu byibuze kuri buri funguro hakabonetsemo ibikungahaye kuri manganese.



Akamaro kayo mu mu mubiri:

Ifatanyije na vitamini zo mu bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri. Manganese yifashishwa n’umubiri mu kuringaniza igipimo cya zinc n’umuringa. Bivuze ko iyo uriye ibirimo manganese, zinc n’umuringa umubiri ukoresha ibyo ukeneye ibirenzeho ukabisohora.

Gufata ibikungahaye kuri manganese bifasha mu igogorwa ry’ibiryo no kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso Ifasha kandi mu guhangana na diyabete n’indwara zinyuranye z’imitsi.

Iyo ibaye nkeya:

Nkuko ari umunyungugu ufasha mu mikorere n’imikurire y’umubiri wacu, kuyibura bitera indwara zirimo rubagimpande, kuribwa n’amagufa, kurwara diyabete n’ibindi bibazo by’ubuzima binyuranye.

Iyo irenze igipimo:

Iyo manganese ibaye nyinshi mu mubiri bituma umubiri wacu utabasha kubona ubutare buwurimo. Ibi bitera ibibazo birimo guhindura imyitwarire, gutinda gusubiza, kuvangirwa n’ibindi.

Aho tuyisanga:

Mu muceri utanyuze mu ruganda, ibishyimbo, inanasi, inkeri na epinari niho hantu h’ingenzi dusanga uyu munyunguguN'ubwo uyu munyungugu ukenewe nyamara ushobora guteza akaga iyo ubaye mucye cyangwa mwinshi cyane bishobora no gukurura urupfu.

Akenshi ibimenyetso by'uko yabaye nyinshi bibanzirizwa no gususumira ku buryo budasanzwe, ibi bikaba byakurikirwa n’urupfu uramutse utabifatiranye hakiri kare.

Niyo mpamvu abafata ibinini byayo nk’inyongera basabwa kwitonda cyane kugirango batarenza igipimo umubiri ukeneye. Ikindi kandi iyo umubiri ufite ikibazo cyo kugira amaraso macye, bituma ushaka kwinjiza manganese nyinshi ibi nabyo bikaba byatera ikibazo. Niyo mpamvu ari byiza kurwanya no kwirinda indwara yo kubura amaraso kugira ngo wirinde ko umubiri wakwinjiza manganese udakeneye.

Src:eathealthylivefit.com
    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND