RFL
Kigali

MTN Foundation igiye kurihira kaminuza abana 40 bafite ababyeyi baguye n’abavanye ubumuga ku rugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/01/2019 21:23
0


Kuri uyu wa gatatu tariki 30/01/2019 nibwo MTN Rwanda ibinyujije muri MTN Foundation, ishami rishinzwe ibikorwa bijyanye no gufasha, batanze inkunga ingana na miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha mu kwishyurira kaminuza abana bagera kuri 40 bakomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyangwa abahavanye ubumuga batishoboye



U Rwanda rurabura umunsi umwe gusa ngo ruhe icyubahiro intwali z’u Rwanda zatabarutse mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abagize uruhare muri uru rugendo muri rusange. Ni muri urwo rwego MTN nayo yifatanyije n’abanyarwanda muri iki gikorwa igenera ubufasha abana batishoboye bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri uru rugamba. Uyu muhango wabereye i Remera mu karere ka Gasabo ahari ibiro bya komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Mukarubega Zulfat uhagarariye MTN Foundation yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe mu rwego rwo gushyigikira imiryango y’abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyangwa abamugariyeyo batishoboye ndetse bashishikariza abana babakomotseho guharanira ubutwari, dore ko ngo ubutwari atari ubw’amasasu gusa ahubwo ari n’uburyo aba bana bazitwara bageze mu ishuri. Zulfat yagize ati “Muzabe intwari mwige neza, ntushobora kuyobora nawe utiyobora, kujye mwitwara neza. Mujye mureba ababashije gutabara igihugu bakiriho, ntibasaza. Umuntu wese wagize uruhare mu kubohora igihugu ntasaza. Ni mwe bayobozi b’ejo.”

MTN RWANDA

Madamu Zulfat Mukarubega

Brig. Gen. John Bagabo, wungirije komiseri mukuru muri komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nawe yashimiye MTN kuri iki gikorwa cyo gufasha yatekereje ndetse yibutsa abana 40 bazishyurirwa aya mafaranga muri kaminuza ko ari iy’ishuri, uzirangaraho ntabashe kwiga neza no gutsinda azaba yinaniwe. Yagize ati “Gusibira ntibyemewe kuko ubwo uzaba uvuyemo, kandi nagirango mbibutse ko aya mafaranga ari ay’ishuri, hari abajya baza kwishyuza, ukaza ngo ‘MTN yatanze miliyoni 24, ndashaka ayanjye..’ ibyo ntibirimo kuko icyo MTN iyabahereye ni ukugira ngo mwige kandi mwige neza, ahari nibabona mutsinda bashobora no kuzafasha abandi cyangwa bakongera umubare”

MTN RWANDA

Brig. Gen. John Bagabo

Iyi nkunga MTN Foundation yatanze izarihira kaminuza abanyeshuri 40, izongera kurihira abandi nyuma y’imyaka 3. Iyi nkunga ingana na miliyoni 24 z’amanyarwanda. MTN kandi ikunze gukora ibikorwa byo gufasha mu iterambere ry’igihugu hirya no hino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND